Abantu bitwaje intwaro barashe umusore witwa Niyongira Theobald

  • admin
  • 23/09/2017
  • Hashize 7 years

Niyongira Theobald, wakoreraga muri Mozambique yarashwe ubwo bamusangaga mu iduka bakamutwara n’amafaranga.

Uyu musore w’imyaka 25, uvuka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, yari amaze umwaka umwe ageze muri Mozambique aho yari afite umuntu acururiza mu iduka ryo mu Mujyi wa Mozart.

abishe uyu musore bahengereye bagenzi be bakorana bamaze gusohoka bahita bamwinjirana ari na bwo bamurashe bakamutwara amafaranga ataramenyekana umubare.

ngo Byabaye mu ijoro ryakeye, bikaba byabababaje abanyarwanda batuyeyo ngo kuko yari umusore wari ukiri muto waje gushaka amaramuko nk’abandi bose

Uyu muyobozi yavuze ko Diaspora ya Mozambique irimo itegura umuhango wo kumushyingura kuko atazashyingurwa mu Rwanda ndetse bitegura no kuzafata mu mugongo umuryango we.

Muri iki gihugu ngo hakunze kugaragara ubugizi bwa nabi n’ubujura bikorerwa abanyamahanga bacururiza mu bice bitandukanye by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi bahafite ubucuruzi bugaragara ariko badafite uburinzi bukomeye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Vincent Karega yatangaje ko bagikurikirana neza uburyo uyu munyarwanda yishwemo.

Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 23/09/2017
  • Hashize 7 years