Abantu benshi cyane bahitanywe n’impanuka y’indege yari imaze igihe gito igurutse

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years

Impanuka y’indege ya Boeing 737-800 yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ihitana abantu 170 ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege i Tehran muri Iran.

Impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki indege yahuye na byo. Nta n’umwe wabashije kurokoka muri iyo ndege ya Ukraine, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Iran.

Iyo ndege yari imaze akanya gato ihagurutse, yerekeje i Kyiv mu Murwa Mukuru wa Ukraine, nk’uko bitangazwa na The New York Times dukesha iyi nkuru.

Iyo ndege yhagurutse ku kibuga cya Imam Khomeini International Airport i Tehran 6:12 a.m, itakaza icyerekezo 6:14 a.m., ni ukuvuga nyuma y’iminota ibiri ihagurutse.

Iyi mpanuka ibaye muri Iran mu gihe iki gihugu kibanye nabi n’Amerika, ndetse Urwego rushinzwe iby’Indege muri Amerika rwategetse ko indege za Amerika zitanyura mu kirere cya Iran kugira ngo indege z’ubucuruzi zitaza kwitiranywa n’iza gisirikari zigahanurwa.

Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years