Abantu barenga 500,000 bazungukira mu iyubakwa ry’umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza

  • admin
  • 05/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 umuhanda Ngoma – Nyanza Perezida Paul Kagame yemereye abaturage uratangira kubakwa nyuma y’aho Banki y’Isi yasinye amasezerano na leta y’u Rwanda ya miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku ruhande rwa leta y’u Rwanda ari kumwe n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.

Minisitiri Gatete avuga ko uyu muhanda Perezida Kagame yari yarawemereye abaturage bityo ukaba wabonye inkunga ya miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo wubakwe.

Yagize ati “Igice kimwe cy’amafaranga yo kubaka uyu muhanda kiratangwa na Banki y’Isi naho andi atangwa na leta y’u Buyapani. Umuhanda wose ufite ibirometero 119 ariko 66 muri byo bizubakwa n’amafaranga y’inguzanyo ya Banki y’Isi andi asigaye akazatangwa n’u Buyapani.”

Igice kizakorwa na Banki y’Isi ni ikiva mu Bugesera ahitwa Kibugabuga cyerekeza i Nyanza ahazwi nko ku Gasoro.

Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal avuga ko abantu barenga 500,000 bazungukira mu iyubakwa ry’uyu muhanda.

Yagize ati “Uyu muhanda uzatuma habaho guhnga imirimo mishya ku bawuturiye kuko hari abazabona akazi mu kuwubaka ndetse n’abandi bazabona akazi gahoraho kuko batangiza ibikorwa Bizana amafaranga hafi y’umuhanda.”

El-Gammal akomeza avuga ko abaturage ba Ngoma, Bugesera na Nyanza babonye amahirwe yo gushakisha imirimo mishya ariko akanongeraho ko muri aya masezerano hakubiyemo ko aya mafaranga azafasha no mu kwita kuri uyu muhanda mu gihe cy’imyaka itatu

Uyu muhanda nurangira ngo witezweho kugabanya umubyigano w’imodoka nyinshi zakoresha umuhanda umwe wa Rusumo-Kigali zikomeza mu Majyepfo ndetse n’izindi zikomeza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Minisitiri Gatete yagize ati “Zose zizajya zinyura uriya muhanda kuko ni wo uri bugufi, ariko bikagabanura noneho umubyigano w’imodoka wajyaga uba hano i Kigali. Na none ariko ni uguhuza turiya turere twa Ngoma, Bugesera na Nyanza bityo bikazongera ubukungu bwatwo.”

Yanagarutse kandi ku Kibuga cy’indege cya Bugesera kigiye kubakwa ku buryo n’uyu muhanda uzacyunganira mu mikorere yacyo cyane ku baturuka mu Majyepfo bashaka kugikoresha.

Muhabura.rw

  • admin
  • 05/06/2017
  • Hashize 7 years