Abantu barasenyewe ariko ababikoze n’ababiyoboye kuki badasobanurira abantu?-Perezida Kagame

  • admin
  • 19/12/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bimura abantu batabanje kubabwira impamvu babimuye bigatuma bagenda bijujuta kandi akenshi impamvu yo kwimurwa iba yumvikana kandi ari ingirakamaro kuri bo.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2019 mu nama y’umushyikirano ibaye ku nshuro yayo ya 17 ikaba ikurikiranwa n’Abanyarwanda baba mu gihugu ndetse n’aba baba hanze yacyo bakunze kwitwa abadiyasipora bagize intara ya gatanu n’umujyi wa Kigali.

Ibi abivuze mu gihe hari abantu benshi bari kwinubira uburyo abantu bari kwimurwa mu bishanga n’amanegeka kandi biri gukorwa mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo bitewe n’uko imvura n’imyuzure bishobora kubasenyera ndetse bigatwara ubuzima bwabo.

Gusa Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo bamwe mu bayobozi harimo n’abakuru bimura abantu batabasobanuriye neza impamvu babimuye.

Ati”Abantu barasenyewe ariko ababikoze n’ababiyoboye barimo n’abaminisitiri kuki badasobanurira abantu? kuko bifite ingaruka nyinshi byarangiza bikajyamo politiki. Kuki mwakora ibintu gutyo, ikibazo cyo gusobanura ibyo mukora binanirana gute ?”.

Yavuze ko aba bantu bari kwimurwa bari mu ngeri ebyiri aho bamwe bimurwa mu gihe batuye mu buryo bwemewe n’amategeko,bafite ibyangombwa batuye ahantu hakwiriye guturwa ariko hafite ibibazo bityo abo bazimurwa banahabwe ingurane.

Hari abandi bari aho badakwiriye kuba kuko bahagiye binyuranyije n’amategeko nubwo hari abayobozi babikoze bakaba barahatanze badakwiriye kuhatanga ariko ngo ibyo ntabwo bikemura iki kibazo.

Yakomeje agira ati“Dufite inshingano ku banyagihugu bacu turabafasha bakimuka bakajya aho bakwiriye kuba bari ntabwo tuvuga ngo watuye mu gishanga genda ugwe aho uguye, oya ntabwo ariko bigenda leta nabo irabafasha.

Icyo nshaka kugarukaho ni ubuyobozi gusobanurira abantu, icya kabiri iyo bakora ibidakwiriye kuba bikorwa ntawe ubabuza murarebera cyangwa mukabaha n’uburenganzira budakwiriye. Izo mpaka rero abayobozi bakwiriye kumva inshingano zabo bakazikora”.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abari kwinubira ibiri gukorwa byo kwimura abo bantu,ngo ubuyobozi buzabikora maze bwirengere kuvugwa ariko ubuzima bw’Abanyarwanda busigasirwe.

Ati”Abasakuza ngo ntabwo mukwiriye kuvana abantu bazategereze igihe cyabo niba abanyarwanda babemereye ko babayobora bazabikore uko babyumva ingaruka z’ababigizemo uruhare barazirengera. Natwe reka twirengere ingaruka zo kuba abantu binuba ko bimurwa aho badakwiriye kuba bari, kandi abaturage babirimo bakagira uko babyumva n’uko bafashwa”.

Umushyikirano uyoborwa na Perezida wa Repubulika, ugahuriza hamwe abayobozi n’abaturage bakaganira ku ntambwe igihugu kimaze gutera, bakanasuzuma ibibazo bigihari bibangamiye iterambere.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/12/2019
  • Hashize 5 years