Abantu baherutse kurohama mu kiyaga cya kivu batumye gifungwa

  • admin
  • 24/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagaritse ibikorwa byo koga no kuroba mu Kivu mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’imirambo yashangukiye mu Kivu.

Vital Muhini umudepite uhagarariye Kalehe mu Nteko ishingamategeko yatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 143 muribo 102 bagahitanwa n’impanuka naho 37 akaba aribo bashobora kurokoka.

Iyi mirambo ntirabonekera rimwe kuko n’ubu harimo iyikiboneka mu kiyaga cya Kivu mu gice cy’u Rwanda, aho kuwa 19 Mata u Rwanda rwashyikirije igihugu cya Congo imirambo 15 yari yabonetse mu mazi y’Akarere ka Rutsiro naho kuwa 24 Mata 2019 hongeye kuboneka undi murambo w’umugabo mu mazi y’Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yatangaje ko kuva batangira kubona iyi mibiri bahagaritse ibikorwa byo koga no kuroba mu kiyaga cya Kivu.

Ati“Twabikoze kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage bacu nyuma yo kubona imibiri 15 y’abanycongo baguye mu mpanuka y’ubwato yari yashengukiye mu mazi, twirinze ko hari abakoga bakaba banywa aro bazi ashobora kubagiraho ingaruka kimwe no kubarobyi.”

Akomeza avuga ko ubusanzwe iyo habaye impanuka mu mazi ituma hari imibiri ishwanyukira mu mazi, hafatwa nk’ibyumweru bibiri kugira ngo hakurweho icyatera ingaruka k’ubuzima bw’aboga n’abafite ibikorwa byo mu mazi nko kuroba.

Habyarimana avuga ko ibikorwa byo gukumira aboga n’abarobyi bigomba gukomeza kuko kuwa 24 Mata 2019 hongeye kuboneka undi mubiri w’umunyecongo na wo wari mu mazi hafi yahogerwa mu mujyi wa Gisenyi.

Ati“Ibi biratuma igihe cyo gukumira ibikorwa mu mazi y’ikiga cya Kivu kiyongera, mu gihe ko n’ubu habonetse undi undi murambo mu mazi, kandi abaturage bagomba kubyumva ko ari ku nyungu zabo.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwahagaritse ibikorwa byo kuroba no koga ku nyungu z’abaturage, bamwe mubaturage bararoba naho abasanzwe bafite ibikorwa ku nkengero z’amazi kubera abahasura bakavuga ko babangamiwe n’uyu mwanzuro.

Imibiri 102 y’Abanyecongo igishakishwa ni iy’abaguye mu mpanuka y’ubwato mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2019 bwavaga mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bwerekeza i Goma mu gace ka Mukwija.

Gusa havugwa ko ubwato bwari bubatwaye bwagendaga amasaha y’ijoro bwari bufite abantu benshi kandi badafite imyenda ibarinda kurohama batatu bari abayobozi mu ishyaka rya AFDC, abaturage bo mu gace ka kabulu ya mbere n’iya kabiri, hamwe nabo mu gace ka Bubale ya mbere n’iya kabiri, hakiyongeraho abari batuye Nyabibwe, Mukwija na Kiniezire.

Ariko nyuma y’ubu nanone hongeye kumvikana indi mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Kivu ahitwa katalama mu birometero 1200 uvuye ku biro bikuru by’intara Kindu igahitana abantu 37,bikavugwa ko yaba yaratewe n’uko uwari ubutwaye yari yasinze ndetse akabutwara mu ijoro kandi bupakiye birenze ibicyenewe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/04/2019
  • Hashize 5 years