Abantu bagera ku 2000 baturutse mu bihugu bitandukanye bazitabira imurikagurisha ry’ibikomoka ku nzuki

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere no kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Amb. George Williams Kayonga, mu’ikiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko abantu bakwiye kwivanamo imyumvure y’uko umwuga w’ubworozi bw’inzuki waba ukorwa n’abakene gusa.

Amb. George Williams Kayonga yavuze ko ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha ry’ibikomoka ku nzuki akaba asaba Abanyarwanda kwitabira imurikagurisha ry’abavumvu babigize umwuga.

Amb. George Williams Kayonga yagize ati: “turizera neza ko abantu bazitabira iri murikagurisha bazamenya byinshi bizabafasha guteza imbere umwuga w’ubuvumvu.”

Amb. Kayonga yavuze ko abantu bagera ku 2000 barimo abashakashatsi, abavumvu n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika,u Burayi na Amerika bamaze kwemera ko bazitabira imurikagurisha ry’ibikomoka ku nzuki.

Yakomeje agira ati :“intego y’iri murikagurisha ni ugusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga rikenewe mu kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku nzuki n’uburyo bwo kuzitaho,kwagura isoko ry’ibikomoka ku nzuki no guteza imbere ubuvumvu nk’isoko y’imirimo mishya.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ibijyanye n’ubuki muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney yavuze ko mu Rwanda hari abavumvu bamaze gutera imbere ndetse benshi batangiye gukora ubuvumvu nk’umwuga, ariko hakiri ikibazo cy’umusaruro muke kuko abantu benshi bataramenya ibanga ryo gushora imari mu buvumvu, bazi ko bikorwa n’abakene gusa.

Ahaterejwe amakoperative agera kuri mirongorindwi na biri y’abavumvu, bose hamwe bakaba bakusanya umusaruro ungana na toni ibihumbi bine buri mwaka.

Imurikagurisha ry’ibikomoka ku nzuki ryateguwe ku bufatanye n’Ikigo ApiTrade Africa gishinzwe guteza imbere no kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ubuki bwo muri Afurika , rizatangira ku itariki ya 21-26 Nzeli 2016.


Umuyobozi wa NAEB
Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years