Abantu 9 bari bafungiye muri Uganda bashijwa ubutasi bagejejwe mu Rwanda
- 09/01/2020
- Hashize 5 years
Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa Uganda buhagaritse kubakurikirana.
Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier , yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa Uganda yakoze cyo kurekura aba Banyarwanda ari intambwe nziza bakoze muri gahunda yo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Gusa yongeraho ko bidahagije ngo kuko hakiri Abanyarwanda barenga 100 bagifungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, u Rwanda rukaba rugisaba ko bose barekurwa nk’uko amasezerano yo kugarura umubano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola abivuga.
Rutagungira René ni umwe mu banyarwanda babimburiye abandi gutabwa muri yombi
N’inzego z’umutekano za Uganda.We na Bagenzi be Baganira n’itangazamakuru bavuze uburyo buri wese yafashwe n’uburyo yakorewe iyica rubozo, banashimira Leta y’u Rwanda ko yabakoreye ubuvugizi bakabasha kurekurwa , ubu bakaba bageze ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati” Turashimira Leta y’u Rwanda yadufashije kuva muri kiriya gihugu tukaba tugeze iwacu. Yatuvaragarije koko ko ari Leta ikunda abaturage bayo.”
Kuri Rutagungira, yavuze ko kuva yafungwa, ibyumweru bibiri byonyine aribyo yabayeho abona izuba kuko ubundi yahoraga mu nzu.
Ati “Kuva nafungwa, nari mu cyumba aho ngaho. Ibyumweru bibiri nibwo maze mbona nk’izuba, ubwo mbonye umwanya ngomba kujya gukora ibizamini by’ubuzma.”
Rutagungira yashimye leta y’u Rwanda kuba yarakurikiranye abaturage bayo kuko iyo bitaba ashobora kuba atagize amahirwe yo kongera kugaruka mu gihugu cyamubyaye.
Undi warekuwe ni uwitwa Mugabo Nelson wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe. Yavuze ko yafatiwe muri Uganda tariki 18 Mutarama 2018.
Icyo gihe yari yagiye mu bikorwa by’ubucuruzi nyuma akorerwa ihohoterwa rikomeye.
Ati “ Bamfashe banshinja ko nshobora kuba ndi intasi y’u Rwanda. Nabaga mu mwobo, abandi bazaga bakagenda, bamwe nikanze mpura nabo uyu munsi nari nziko banatashye kera.”
Kimwe mu by’ingenzi aba banyarwanda bagomba gukorerwa ni ukujyanwa kwa muganga bagasuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bafunze nabi banakorerwa iyica rubozo.
Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda ni:
1. Mr. Rene Rutagungira
2. Mr. Herman Nzeyimana
3. Mr. Nelson Mugabo
4. Mr. Etienne Nsanzabahizi
5. Mr. Emmanuel Rwamucyo
6. Mr. Augustine Rutayisire
7. Mr. Adrien Munyagabe
8. Mr. Gilbert Urayeneza
9. Mr. Claude Iyakaremye
Chief editor Muhabura.rw