Abantu 3 baguye mu mpanuka ya bisi yavaga mu Rwanda ijya muri Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months
Image

Inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y’ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu, igeze mu gace ka Kajumiro.

 

Polisi y’icyo gihugu ivuga ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023, aho bsi ya Jaguar ifite plaque UBF 736G, yavaga mu Rwanda yarenze umuhanda igeze mu gace ka Kajumiro kari ku muhanda wa Maddu-Ssembabule.

Polisi yagize ati “Bivugwa ko ubwo bisi yari igeze i Kajumiro ku muhanda Maddu-Ssembabule, yarenze umuhanda abantu batatu barimo umushoferi wayo, David Asiimwe barapfa, ndetse hakomereka abandi umunani b’abagenzi”.

Impanuka ikimara kuba abakomeretse bahise bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Maddu III kugira ngo bavurwe, mu gihe imirambo yajyanywe mu bitaro bya Gomba.

Polisi ya Uganda yongeyeho ko iyi bisi yahise ijyanwa kuri sitasiyo yayo ya Kanoni, kugira ngo igenzurwe mu gihe icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba ryatangiye gukorwa. Kugeza ubu nta kiratangazwa ku bwenegihugu bw’ababuriye ubuzima muri iyi mpanukai

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/08/2023
  • Hashize 9 months