Abandi bayobozi 5 mu turere twa Rubavu na Rutsiro bakuyemo akabo karenge,Minisitiri Shyaka ati’Ntagikuba cyacitse’

  • admin
  • 04/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Tour du Rwanda mu kwegura no kweguza abayobozi cyane cyane ab’uturere yageze mu turere twa Rubavu na Rutsiro nyuma gato y’iyeguzwa n’iyegura ryabaye mu turere dutandatu turimo Karongi, Ngororero, Musanze, Muhanga, Gisagara na Burera.Gusa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko kuba ibyo biri kuba nta gikuba cyacitse.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 Janvier Murenzi wari ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu yeguye aho yavuze ko azakorera igihugu mu zindi nshingano zitandukanye.

Ni nako bimeze kandi kuri mugenzi we bakoranaga witwa Marie Grace Uwampayizina wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu nawe yasezeye ku mirimo ye.

Haracyategerejwe ubwegure bwabo ko buri bwemezwe na Njyanama kuri uyu wa Gatatu.

Mu butumwa Murenzi yagejeje kuri bagenzi be bukubiyemo ko asezeye ku mirimo ye bugira buti “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire byimazeyo uburyo twakoranye mu gihe cyose narimaze mu butumwa bwo gukorera abaturage mu nzego z’ibanze. Ubu nkaba ngiye gukomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano. Imana ikomeze kubagura muri byose kandi tuzakomeza gufatanya mu kubaka igihugu cyacu cyiza.”

Uretse aba bombi kandi undi wavuye ku mirimo ye ni Roger Kalisa wari usanzwe ashinzwe imirimo n’abakozi mu Karere, abo bita Division Manager.

I Rubavu kuri uyu wa kabiri hateraniye inama irimo abayobozi b’Akarere ka Rubavu ibera mu muhezo w’itangazamakuru, bivugwa ko yasuzumaga ibyo kwegura kw’aba bayobozi.

Rutsiro naho hagezwe n’iyi nkunduro yo kwegura no kweguzwa kuko kuri uyu wa Gatatu taliki 04, Nzeri, 2019,Jean Hermans Butasi wari usanzwe ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rutsiro yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Njyanama y’Akarere.

Ni mu gihe kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Tharcisse Niyonzima nawe yeguye.

Minisitiri Shyaka ati”Ntagikuba cyacitse’’

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase,ku ngingo yo kweguzwa no kwegura ku bayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane ab’uturere,yavuze ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe mu gihugu nk’u Rwanda kimakaza imiyoborere myiza.

Ati”Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu”.

Minisitiri yavuze kandi ko umwaka wa 2019 ari umwaka wa nyuma ushyira Icyerekezo2020. Ukaba kandi ari umwaka utuganisha hafi muri 1/2 cy’ Icyerekezo NST2024, bityo ko nta gihe cyo gutakaza kuko buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/09/2019
  • Hashize 5 years