Abana bato bafite impano igihe cyabo kirageze ngo bahabwe agaciro: “Tantine Brenda”

  • admin
  • 11/12/2015
  • Hashize 8 years

Uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ukuboza isaha ya saa Yine (10h00) za mugitondo mu gikorwa cyiswe Children’s Talent Competition kizabera i Kigali muri Nobeza Hotel iherereye mu karere ka Kicukiro aho hazaba hahembwa abana bakiri batoya bahize abandi mu kugira impano zitandukanye zirimo kwerekana imideri, kuririmba, kubyina ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abana bakiri bato.

Abinyjije mu gikorwa yise Children’s Talents Competition, maman w’abana bose uzwi nka Tantine Brenda yiyemeje gufasha Abana bafite hagati y’imyaka 4 na 15 babarurirwa mu mpande enye z’u Rwanda gusoza umwaka bidagadura ndetse muri iki gikorwa hakazabaho no gutanga ibihembo ku bana bazahiga abandi.


Brenda Mutoni Umunyamakuru uzwi nka Tantine Brenda ndetse akaba ari nawe utegura iki gikorwa cya Cheldren’s Talent Competition

Kwiyandikisha bikaba byaragiye bikorerwa ku murongo wa Telefone igendanwa mu rwego rwo korohereza ababyeyi bandikisha abana babo kwiyandikisha batavuye mu rugo uzajya ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika Amazina yawe n’icyiciro wumva ufitemo impano wifuza kuzarushanwamo , ndetse ukandika n’imyaka yawe hanyuma ukohereza kuri izi numero zikurikira 0783446873 cyangwa 0788866114 aha kandi haracyari andi mahirwe kubatari biyandikisha ko bashobora kuzabasha kugera aho Iki gikorwa kizabera hakiri kare bakabasha kwiyandikisha.

Iki gikorwa giteganijwe kuzaba kirimo n’abana batandukanye ndetse n’abandi bahanzi bazabafasha kwidagadura utibagiwe na Mc Kanyombya uzaba ariwe mu shyushyarugamba kuri uwo munsi. Tantine Brenda yemeza ko umwana wese uzabasha kugera muri iki gikorwa azanezerwa cyane ndetse akaba akangurira ababyeyi kuzitabira iki gikorwa ndetse no gufasha abana babo kwiyandikisha ari benshi mu rwego rwo kuzamura impano zabo.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/12/2015
  • Hashize 8 years