Abana barerewe mu muryango utameze neza bibaviramo kwiyanga- Minisitiri Kaboneka

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yibukije abatuye Akarere ka Bugesera ko imibanire itari myiza mu muryango yaba inzitizi ku mibereho myiza n’iterambere ryawo.

Ibyo yabigarutseho ubwo yitabiraga icyumweru cya Polisi cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu karere ka Bugesera ejo hashize tariki 28 Gicurasi 2018, ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha”.

Nkuko Kaboneka abitangaza yasobanuye ko igihugu ntaho cyagera, abayobozi batagira icyo bageraho mu gihe bafite abaturage bayobora baryana, batabanye neza kuko icyo gihe ntaho baba bagana.

Agira ati: “Ntitwaba turi abayobozi ngo twumve dutekanye mu gihe abaturage baryana, batabanye neza kuko imibanire itari myiza ari inzitizi z’iterambere n’imibereho myiza yabo”.

Yavuze ko umuryango ari ishingiro ry’umutekano usesuye, ariryo shingiro ry’igihugu, ukaba iry’iterambere, iry’imibereho myiza kuko ubuyobozi nta cyo bwageraho mu gihe abaturage batabanye neza, baryana kuko ntaho igihugu cyaba kigana.

Minisitiri Kaboneka akomeza atangaza ko abana barerewe mu muryango utameze neza urangwamo ihohoterwa bibaviramo kwiyanga, kwiheba bikabaviramo kujya mu biyobyabwenge, bagata amashuri, bakiyahura kandi igihugu kikaba gitakaje abayobozi b’ejo hazaza n’umuturage mwiza.

Agira ati: “Ihohoterwa mu ngo rituma inzego za Leta , iz’umutekano n’umuryango muri rusange bitakaza umwanya bashaka uwo mwana wishoye mu biyobyabwenge bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu no ku mibereho myiza y’abaturage”.

Asaba abayobozi guhera ku nzego z’Umudugudu kutarebera uwagezweho n’ingaruka mbi z’ihohoterwa kuko mu muryango we ariko byabaye abasaba gukumira amazi atararenga inkombe.

Abaturage bakaba basabwe gukorera mu masibo abarizwa mu midugudu, mu migoroba y’ababyeyi, Community Policing n’inzego z’abagore kugira ngo bibafashe gukurikirana imiryango itabanye neza, kuko bishobora kudindiza iterambere.

Yagize ati: “Uyu munsi ntidukwiye kuba imbata z’ibiyobyabwenge kandi abantu babirebera ntidukoreshe umwanya twari dufite bigakomeza kuba uruhererekane”.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu, DIGP Marizamunda Juvenal yavuze ko ubukangurambaga barimo gukora muri icyo cyumweru cya Polisi cyo kurwanya ihohoterwa mu muryango hagamijwe intego yo kugera ku midugudu itagira icyaha bigerweho neza.

Icyo cyumweru kandi ngo kigamije ibikorwa by’iterambere n’umutekano, no gukumira ibyaha bitaraba kandi mu gihe byamaze kuba habeho guhangana n’ingaruka zabyo.

DIGP Marizamunda atangaza ko umuryango utekanye ari wo uvamo abana bafite uburere bwiza, asaba ko habaho ubufatanye mu miryango kuko ari bwo butuma umuryango utera imbere.

Asobanura ko ihohoterwa riterwa n’impamvu zinyuranye zirimo kuba hari abagitsimbaraye ku muco wa kera abagabo bakumva batava ku izima, ubujiji ndetse hakabaho n’ubukene butuma hari abashaka kwiharira umutungo w’urugo no kutamenya uko uburenganzira bwa mugenzi we bungana.

Muri ubwo bukangurambaga, Umuvugizi wa Polisi CP Theos Badege yagaragaje ko mu 2017 abana basambanyijwe banganaga na 2 134 mu gihugu hose, abagore bafashwe ku gahato bakaba 350 mu gihe abakubiswe n’abo bashakanye ari 354 muri rusange Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba tukaba ahanini ari two tuza ku isonga.



Abanyabugesera bakaba basabwe gufata ingamba zituma imibare yagaragajwe irebana n’ihohoterwa ihinduka kuko iyo habaye ingaruka z’ihohoterwa biba umuzigo ku muryango no ku gihugu.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 29/05/2018
  • Hashize 6 years