Abaminisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda basuye ahantu hangijwe n’ibiza

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri muri Minisiteri Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Prof. Shyaka Anastase, basuye uduce dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba twangijwe n’imvura nyinshi yaguye hirya no hino mu gihugu igateza ibiza bitandukanye birimo no gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Imvura ikabije yaguye mu ijoro rishyira tariki ya 7 Gicurasi yibasiye Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba cyane cyane mu Karere ka Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO Imvura nyinshi yaraye iguye mu Rwanda yishe abantu 65, kugeza ubu

Abo baminisitiri basuye ahantu hangijwe n’ibiza mu gihe mu turere ibiza byabayemo hakomeje ibikorwa byo kugoboka abasizwe iheruheru n’ibyo biza ndetse no gufata mu mugongo imiryango y’abantu 72 bahasize ubuzima.

Iyo vura ivugwaho gusenya inzu zirenga 500, hegitari z’imyaka zitabarika zirangirika, ibiraro birindwi birasenyuka, imihanda itandukanye irangirika, umuyoboro utanga mu Karere ka Ruhango Muhanga na Nyanza uracika n’ibindi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ba Minisitiri bakiriwe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, abageza ku bice byibasiwe kurusha ibindi mu Ntara ayoboye.

Ba minisitiri na Guverineri Gatabazi basuye n’Ibitaro bya Shyira biherereye mu Karere ka Nyabihu, byari byahuye n’ikibazo k’imiyoboro y’amazi n’imihanda byangijwe n’inkangu n’imyuzure.



Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/05/2020
  • Hashize 4 years