Abakuru b’ibihugu bemeye icyifuzo cya Perezida Kagame cyo kwakira inama ya Commonwealth

  • admin
  • 20/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko Inama itaha y’Abakuru b’Ibihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, izabera mu Rwanda mu 2020, nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Perezida Paul Kagame bwakiranwe yombi n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bakabwemera batazuyaje.

Ubwo iyi nama yatangizwaga, Umwamikazi Elizabeth II, yagaragaje icyifuzo ko Igikomangoma Charles cya Wales ari we wakomeza inshingano zo kuyobora uyu muryango ukomeye ndetse abakuru b’ibihugu bemeza uyu mwanzuro kuri uyu wa Gatanu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’isozwa ry’iyi nama, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yagize ati “U Rwanda nirwo ruzakira inama itaha y’Abakuru ba za Guverinoma zigize Commonwealth mu 2020.”

Ibi kandi bigaragazwa n’umwanzuro wa 54 ari nawo wa nyuma mu yafatiwe muri yi nama ikomeye iba kabiri mu mwaka, uvuga ngo “Abakuru ba za Guverinoma bakiriye kandi bemera icyifuzo cya Perezida w’u Rwanda, cyo kwakira inama itaha mu 2020. Banakiriye ubusabe bwa Samoa bwo kwakira inama ya Commonwealth yo mu 2022”.

Mu zindi ngingo zemejwe, abakuru b’ibihugu biyemeje kugira icyo bakora mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga, hagati y’uyu mwaka na 2020, aho ibihugu 53 byose hamwe byiyemeje gufatanya bya hafi mu kubaka gahunda z’imbere muri buri gihugu.

Minisitiri w’Intebe May yavuze ko iki cyumweru cyahamije ko Commonwealth ishyize hamwe kubera amateka amwe, ariko no kubera ahazaza ibihugu byose bisangiye.

Yakomeje agira ati “Dushimishijwe cyane no kuba buri gihugu cyo muri Commonwealth cyaremeje amasezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ibihe. Muri iyi nama twafashe ingamba zihariye mu kurengera inyanja zacu binyuze muri gahunda nshya ya ‘Commonwealth BlueCharter’.”

Olivier Nduhungirehe,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi nama, nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri Commonwealth.

Yagize ati “Ni ishema ku Rwanda, by’umwihariko no kuba ari twe gihugu cyinjiye mu muryango nyuma y’ibindi. Ibi birerekana ko dufitiwe icyizere mu buryo twakiramo inama ariko ni n’igihamya ko twinjiye mu muryango wa Commonwealth neza.”

Mu Bwongereza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, ndetse n’Igikomangoma Harry.

Perezida Kagame kandi yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta na Cyril Ramaphosa mu Ihuriro ry’Ubukungu ry’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, mu kiganiro cyareberaga hamwe niba iterambere rya Afurika riri mu nzira nziza hibandwa cyane ku buhahirane n’ishoramari. Yanitabiriye ibiganiro ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere, ikiganiro cyayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.


Ubusabe bwatanzwe na Perezida Paul Kagame bwakiranwe yombi n’abakuru b’ibihugu bw’uko u Rwanda ruzakira inama ya Commonwealth mu 2020

Chief Editor

  • admin
  • 20/04/2018
  • Hashize 6 years