Abakurikiranira hafi iby’umutekano mu karere bavuga ko Imitwe irwanya u Rwanda iri mu marembera

  • admin
  • 19/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abakurikiranira hafi iby’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari basanga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda imaze gushegeshwa bikomeye n’ibitero by’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse bamwe bakemeza ko iyo mitwe iri mu marembera nyuma y’umwaka umwe bitangiye.

Imyaka irenga 20 irihiritse amashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo n’irwanya u Rwanda nka FDLR yiganjemo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi bagahungira muri icyo gihugu.

Kuba icyo gihe cyose cyari gishize, impuguke muri politiki n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari Me Gasominari Jean Baptiste, avuga ko icyaburaga ari ubushake mu gushya iyo mitwe.

Ati “Bariya bantu bamaze gukora jenoside hano mu Rwanda bageze hariya hakurya barababwira bati ni abatutsi batwirukanye none turi bamwe twese twifatanye! Umuntu ntamubone nk’umunyacyaha ahubwo akamubona nk’umuhutu mwenewabo.”

Kuva muri Mutarama umwaka ushize wa 2019, ibintu byatangiye guhinduka ubwo Antoine Felix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila Kabange.

JPEG - 383.3 kb
Abadapfuye barafatwa

Guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa DRC, byabaye umwe mu mihigo y’ibanze ya Perezida Tshisekedi utarahwemye kuvuga ko iyo mitwe ntacyo irwanira uretse kubuza amahoro abaturage b’igihugu cye n’akarere muri rusange.

Ati “Ku bijyanye n’imitwe yitwaje intwaro ukuri ni uko yamaze kuba amatsinda mato yishakira inyungu. Ntabwo ari abantu bafite intekerezo nzima barwanira cg indi mpamvu ifatika, ahubwo nubwo badakwiye iryo zina, reka mvuge ko bahindutse abacuruzi kuko ibikorwa bakora byose bigamije kwigwizaho umutungo no gukiza abantu ku giti cyabo kuko usanga n’ibirindiro byabo biba hafi y’ibirombe bya za mine.”

Perezida Tshisekedi yatangaje ibi nyuma y’igihe gito ingabo z’igihugu cye FARDC zitangiye ibikorwa bya gisirikare byo gusenya iyo mitwe hakoreshejwe imbaraga za gisirikare ariko nanone abemeye kwitandukanya nayo bakakirwa bagashyikirizwa ibihugu byabo.

Uko ni ko imitwe irwanya u Rwanda irimo FDLR, RUD-Urunana, FLN, RNC, n’indi yakijweho umuriro na FARDC maze bamwe mu barwanyi bayo babarirwa mu magana bagafatwa mpiri abandi bakahasiga ubuzima.

Mu batawe muri yombi bagashyikirizwa u Rwanda harimo na Nizeyimana Marc wari mu mutwe wa FLN, wemeza ko n’uwari umuyobozi w’uwo mutwe Lt. Gen. Irategeka Wilson yaguye mu bitero by’ingabo za FARDC ari kumwe n’abandi basirikare bakuru bo muri uwo mutwe.

Ati “Muri Kalehe kuva ku itariki 15 z’ukwezi kwa 11 2019 habaye ibitero bya FARDC ku ngabo za FLN aho twari turi muri Rutare na Zitindiro. Mu bapfuye harimo Lt. Gen Irategeka Wilson ariko witwa Ndagijimana Laurent wategekaga CNRD Ubwiyunge. Yapfuye ku itariki 21 z’ukwa 12 tugeze ahitwa i Kasese. Harimo Brig. Gen. witwa Shemiki Shaban, nawe yapfuye ku itariki ya 8 hakaba n’umu Lt. Col. witwa Festus n’abandi basoda basanzwe.”

Ibi kandi bimenyekanye nyuma y’itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umuvugizi w’uwo mutwe wa FLN Nsabimana Callixte wiyita Sankara ndetse n’uwari wamusimbuye Nsengimana Herman uri mu maboko y’ubutabera, nawe uhamya ko uyu mutwe uri mu marembera.

Nsengimana Heman ati “Aho ibintu bigeze bashatse bareka ibikorwa barimo bagataha mu mahoro bakaza bakakirwa bagahabwa amahugurwa hano i Mutobo nk’abandi bakabasha kubaka igihugu bisanzwe kuko inzozi barimo njyewe mbona zitagishobotse. Kandi n’abandi ntabura kubwira ni abantu wenda bari hanze b’abanyapolitiki bisanzwe b’abaterankunga; ibyo bateramo inkunga nta bigihari ntabyo ibya FLN njyewe mbona byararangiye ntacyo nabahisha, ibyo nibyo nabasha kubatangariza.”

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR na wo washegeshwe bikomeye n’ibitero bya FARDC ndetse muri Nzeri umwaka ushize wa 2019 Gen Mudacumura wari umuyobozi wawo ahasiga ubuzima. Ibi byakurikiwe no gutakaza uduce twinshi iyi mitwe yagenzuraga.

Me GasominarI Jean Baptiste avuga ko ibi bishimangira ko iyo mitwe yose muri rusange iri mu marembera.

Ubushake bwa Perezida Tshisekedi bwo kurandura imitwe yose ihungabanya umutekano muri aka karere bunashimwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ugaragaza ko ubufatanye bw’akarere muri urwo rugamba ari ingenzi.

Ati ‘‘Ubwo Perezida Tshisekedi yageraga ku buyobozi yavuze byinshi birimo n’ibyo yemereye abaturage b’igihugu cye n’ab’akarere muri rusange. Icya mbere rero ni uko dukwiye kumwizera ndetse tukamushyigikira tukongera ubufatanye nawe k’uruhande rwe bikaba uko tugakomeza kureba imbere.’’

Uretse imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ibitero by’ingabo za FARDC biranakomeje ku yindi mitwe ihungabanya umutekano w’ibindi bihugu byo mu karere.

JPEG - 176.3 kb
Abakurikiranira hafi iby’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari bavuga ko Imitwe irwanya u Rwanda iri mu marembera

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 19/07/2020
  • Hashize 4 years