Abakunzi b’umuziki by’umwihariko injyana ya Hip hop ku mugabane w’ I Burayi bashyizwe Igorora
- 22/10/2015
- Hashize 9 years
Dr Dre usanzwe uzwiho gutunganya imiziki y’abahanzi batandukanye hariya ku mugabane w’America ndetse bizwi neza ko ariwe wazamuye umuhanzi Eminem nk’uko we ubwe abitangaza cyane mu bihangano bye ndetse no mu buzima bwe busanzwe, Uyu Dr Dre yagiye avugwaho guhagarika umuziki kenshi ubundi akongera akawugarukamo ariko kuri ubu noneho yaba agiye gususurutsa abatuye ibihugu by’I Burayi.
Nk’Uko uyu musore yabitangarije hoollywoodlife ikinyamakuru cyandika ku bahanzi b’ibyamamare hariya ku mugabane wa America yavuze ko arimo gutegura ibitaramo byo kugenda azenguruka ibihugu by’I Burayi aho azaba aherekejwe n’abahanzi batatu bakomeye cyane mu njyana ya hip hop ari bo Eminem, Kendivk Lamar ndetse n’igihangange Snoop Dogg.
Dr Dre na Eminem kurubyiniro
Aba bahanzi bose bakaba ari abahanzi bafitanye isano ya hafi mu muziki na Dr Dre kuko bose yagiye abafasha mu buryo butandukanye ariko cyane cyane Eminem we iyo umuntu avuze Dr Dre benshi bumvako ari papa wa Eminem n’ubwo umwe ari umwirabura undi akaba umuzungu.
Aha Dr Dre yari ari kumwe na Snoop Lion
Biteganyijwe ko ibi bitaramo by’aba bahanzi bizatangira mu mpera z’uyu mwaka ndetse na zimwe mu ndirimbo zizifashishwa muri ibi bitaramo zikaba zaratangiye gutungnywa muri Aftermath Records inzu itunganya umuziki y’uyu mugabo Dr Dre
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw