Abakunda umuziki nyamerika bamaze kumenyera ibihembo ngaruka mwaka

  • Karangwa
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda umuziki nyamerika bamaze kumenyera ibihembo ngaruka mwaka bizwi ku izina rya American Music Awards. Ibihanganye biri guhatana muri iri rushanwa uyu mwaka byatangwajwe.

Ibihembo bya AMA ni bimwe mu bihambaye bihuriramo n’abahanzi bakomeye, ibi bihembo kandi biri ku isonga mu byitabirwa n’abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abahanzi batandukanye bakora injyana zinyuranye kandi bakunzwe cyane ni bo bitabira ibi bihembo. Ababihatanira uyu mwaka ni bo bamaze gutangazwa.

Mu cyiciro cy’abahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka ni: Justin Bieber, Post Malone, Roddy Ricch, Taylor Swift hamwe na The Weeknd.

Mu cyiciro cy’abahatanira igihembo cy’umuhanzi mushya ni: DaBaby, Lewis Capaldi, Doja Cat, Megan Thee Stallion ndetse na Lil Baby.

Mu cyiciro cy’indirimbo nziza abahanzi bafatanije ni : Cardi B ft Megan Thee Stallion, DaBaby ft Rodd Ricc, Lady Gaga ft Ariana Grande ndetse na Megan Thee Stallion ft Beyonce.

Mu cyiciro cy’umuhanzi ukunzwe cyane, abahanzi bazagihatanira ni: BTS, Billie Eillish, EXO, Ariana Grande hamwe na NCT127.

Mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza abahanzi bagihuriyemo ni: Doja Cat, Future ft Drake, Lady Gaga ft Ariana Grande ndetse na Taylor Swift.

Mu cyiciro cy’album nziza y’umwaka cyizahuriramo naba bahanzi: Harry Styles,Taylor Swift hamwe na The Weeknd.

Mu cyiciro cy’abahanzikazi bakora injyana ya Rap, kirimo aba bahanzi: Cardi B, Nicki Minaj ndetse na Megan Thee Stallion.

Mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo bakora injyana ya Rap, harimo DaBaby, Juice WRLD na Roddy Ricch.

Ibi bihembo bya American Music Awards biteganyijwe kuzatangwa tariki 22/11/2020. Abafana bakaba bemerewe gutora mu rwego rwo guha abahanzi bakunda amahirwe yo kuzegukana ibi bihembo.

  • Karangwa
  • 29/10/2020
  • Hashize 3 years