Abakubura mu isoko bamaze hafi umwaka badahembwa

  • admin
  • 02/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abakora isuku mu isoko rya Birambo riherereye mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi, barinubira gutinda guhembwa n’ayo babonye bakayahabwa mu ntoki bigatuma bahabwa umushahara utuzuye.

Bamwe mu baturage bahawe akazi muri iri soko baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko bahembwa nabi cyane, bigatuma n’ayo bahembwe ntacyo abamarira. Umwe muri bo yagize ati:“Turi abakozi batandatu dukubura isoko rya Birambo, ku kwezi baduha ibihumbi 10, ubusanzwe ukubura isoko aba atishoboye ari nko kumufasha kubaho, ariko biratubabaza cyane iyo duhembewe mu ntoki. Uwitwa Sililo (ubahemba) akayadukata ntayaduhe yose ngo ni ukumugurira, ubu tumaze amezi umunani tudahembwa inzara yaratwishe twanze gushiramo umwuka kubera kutabona icyo kurya.Abana bacu ntibiga, nta buzima dufite.Twifuza ko bajya baduhembera kuri konte kandi bakayaduhera igihe.”

Mushimiyimana Sililo ari nawe bashyira mu majwi ko mbere yo kubahemba abanza kubakata, ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa, akavuga ko ababivuga ari abagambiriye kumuteza urubwa. Yagize ati:“Nta muntu ujya ayabakata mbere bahemberwaga kuri konte igihe kigeze babona ni make bahitamo guhemberwa mu ntoki, icyo cyemezo cyemejwe n’Umurenge, kuba batarahembwa akarere gasanzwe kabahembera amezi atandatu, ariko ubu hashize umunani sinzi impamvu.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi Muhire Emmanuel, avuga ko guhembera mu ntoki abakozi, bitemewe. Yagize ati:“Ntibyemewe guhembera mu ntoki turabisuzuma biramutse bibaye byaba ari amakosa, gusa hari igihe babyanga birasaba ubukangurambaga.”

Uyu muyobozi yijeje ko ikibazo cy’aba baturage kigiye gukurikiranwa vuba, bagahabwa amafaranga yabo niba koko batarahembwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/03/2016
  • Hashize 8 years