Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bazira kwakira ruswa

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abakozi b’urwego rwa DASSO babiri bakorera mu karere ka Gasabo, Edouard Muhire na Jean Paul Ntaganzwa , bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera bakekwaho kwakira ruswa y’amafaranga 200,000.

Umwe akaba yemera icyaha aho yivugira ko yayahayeho na mugenzi we, aho koko banamusanganye 150,000 mu gihe mugenzi we bamusanganye andi 50,000, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje. Fred Mufuruke, umuyobozi ushinzwe ubuyobozi n’imiyoborere myiza muri MINALOC ari naho DASSO ibarizwa, akaba asaba ubufatanye bw’inzego za Leta na Polisi kugirango ruswa iranduke mu gihugu.

Mufuruke akaba agira inama abagize DASSO kwirinda ruswa n’ibisa nayo kuko ibateza ibibazo ubwabo kandi bikabaviramo guhesha isura mbi urwego bakorera Umuvugizi waPolisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi yamaganye iki gikorwa, aho yahamagariye buri wese kugendera kure ibyamuganisha kuri ruswa ahubwo agashyira imbaraga mu kuyirwanya atanga amakuru kuhantu yaba ayikeka hose.

Ingingo ya 635 ivuga ku gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n‟amategeko cyangwa ntihakorwe icyagombye gukorwa, ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n‟amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟indonke yatse. Src: RNP

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2016
  • Hashize 8 years