Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Huye na Nyamasheke batawe muri yombi
- 13/05/2016
- Hashize 8 years
Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Huye na Nyamasheke batawe muri yombi ku italiki ya 11 Gicurasi bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibitaro bakoreraga.
Abakekwa, barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi, bakaba bakekwaho kunyereza no gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda.
Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza ku bitaro bya Kirehe, barimo uwahoze abiyobora, Dr. Jean Nepomscene Uwiringiyemungu, Zophonie Gapingi Hakizimana wari ushinzwe abakozi, umucungamari witwa Mukantagara Angelique, umugenzuzi witwa Niyonzima Tadeyo ndetse n’ushinzwe imirire witwa Dukuzeyezu Diogene.
Bivugwako amafaranga yaburiwe irengero ku bitaro bya Kirehe hakoreshejwe impapuro mpimbano.
Ku bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, abakozi batatu babyo barimo umuyobozi wabyo, Dr. Nsabimana Damien, ushinzwe ubuyobozi witwa Kadogo Aimable ndetse n’umucungamari witwa Izabiriza Bernadette, ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.
Hagati aho kandi, ku bitaro bya Nyanza, uwahoze ari umucungamari wabyo witwa Mukamana Damarce nawe yatawe muri yombi hamwe n’undi wahoze ari umucungamari muri ibyo bitaro witwa Umutesi Placidie, nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri ibyo bitaro.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Kurwanya no gukumira ibijyanye na ruswa no kunyereza ibya rubanda, ni bimwe mu bigize akazi kacu ka buri munsi.”
Yongeyeho ati:” Dukurikirana kandi tukarwanya ibyaha byose , iyo hatanzwe amakuru, biciye mu igenzura cyangwa mu bundi buryo bwose harimo n’abaduha amakuru, ko hari ufite aho ahuriye na ruswa cyangwa ibindi byaha, dutabara byihuse.”
ACP Twahirwa yavuze ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi ishyize imbere ari nayo mpamvu yashyizeho umutwe wihariye wo kurwanya ruswa n’ibyaha bimunga umutungo .
Yarangije agira ati:” Turimo gukorana n’izindi nzego zirimo izishinzwe igenzuramutungo kugira ngo hatazagira inyereza narimwe ridakurikiranwa.”
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw