Abakobwa babiri b’impanaga bapfiriye umunsi umwe

  • admin
  • 21/08/2016
  • Hashize 8 years

Abakobwa babiri b’impanaga bo mu mugi witwa Kumasi mu gihugu cya Ghana, bapfiriye umunsi umwe bazira guhumeka umuti wica ibiheri byo mu buriri, wari watewe aho barara.

Nkuko byatangajwe n’urubuga abidjanactu.com, ngo Jessica Oduro n’impanga ye Jessielove Oduro bose bafite imyaka 15, bapfiriye umunsi umwe bazira ko bahumetse umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica ibiheri byo mu buriri.

Nyina w’aba bana niwe wari wasize ateye uwo muti mu buriri bw’aba bakobwa be b’impanga, ahita ajya ku isoko, yaje kugaruka mu masaha ya nyuma ya saa sita, akingura inzugi kugira ngo umwuka mwiza winjire.

Amakuru akomeza avuga ko abo bakobwa baje kuryama mu masaha y’ijoro ahagana saa yine, gusa nyuma y’akanya agato baryamye bahise babyuka batangira kuruka, kugera mu rucyerera.

Umukuru witwa Jessica Oduro we yahise apfira i muhira muri icyo gitondo mu gihe nyina yiteguraga kubajyana kwa muganga, nyuma na murumuna we aza gupfa akigezwa kwa muganga.

rupfu rw’aba bangavu b’impanga rwashavuje benshi barimo n’urungano biganaga, bakaba barapfuye barangije ibizamini bategereje kuzahabwa indangamanota.


Jessica Oduro n’impanga ye Jessielove Oduro bose bafite imyaka 15 Amafoto internet
Yanditswe na Robart/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/08/2016
  • Hashize 8 years