Abakobwa 25 b’Abarundi bafatiwe muri Kenya bajyanywe gucuruzwa hanze y’Afurika

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 6 years

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mata mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, Abakobwa 25 b’Abarundikazi bari bagiye gucuruzwa ku mugabane w’Uburayi, Police yabasanze bakingiranye mu nzu bakorerwagamo ibikorwa bibi , i Westlands mu mugi wa Nairobi.

Bari babayeho nabi aho babasanzeBari babayeho nabi aho babasanze

Muri uyu mukwabu Police y’i Nairobi yaraye ikoze, yanafashe abantu babiri bakewaho ko ari bo bariho bacuruza aba bakobwa.

Police yo muri Kenya ivuga ko bariya bakobwa na bariya bari babajyanye kubacuruza bakurikiranyweho kuba mu gihugu mu buryo butemewe n’amateko, ikaba iri gutegura uko yabashyikiriza inkiko.

Uyu mukwabu wa police wabayeho nyuma y’amasaha make, Umunyamabanga w’inama y’Abaminisitiri Dr Fred Matiang’i asabye ko abanyamahanga baba muri Kenya mu buryo butemewe n’amategeko bimenyekanisha mu gihe kitatenze amezi abiri.

Dr Fred Matiang’i avuga ko iki kemezo kigomba kumara iminsi 60, mu gihe abazafatwa batarimenyekanishije bazirukanwa ku ngufu.

Ibikorwa nk’ibi byo gucuruza abakobwa n’abagore muri Kenya bikunze kuhaba cyane cyane mu mujyi wa Nairobi ndetse no ku cyambu cya Mombasa aho usanga abakobwa bavanywe mu bihugu byo muri aka karere ariho bari bategereje kujyanwa kugurishwa muri Aziya cyangwa i Burayi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/04/2018
  • Hashize 6 years