Abakinnyi barangwe no guhatanira intsinzi: Umutoza Seninga

  • admin
  • 06/12/2016
  • Hashize 7 years

Umutoza wa Police FC, Innocent Seninga yahamagariye abakinnyi abereye umutoza kurangwa n’”imyitwarire yo guhatanira intsinzi” kugira ngo bazagere ku musaruro ushimishije muri uyu mwaka wa shampiyona mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze mbere y’umukino yanganyijemo na Kirehe ku munsi wa 8 , Seninga yishimiye umusaruro w’ikipe ye kugeza ubu, ariko yongeraho ko igomba kugenda ikosora amakosa amwe n’amwe yagiye ayigiraho ingaruka mu kibuga no hanze yacyo.

Seninga yagize ati:”Tumaze gukina imikino indwi, twatsinze ine, tunganya ibiri, dutakaza umwe, iki ni ikintu twaheraho twubaka imbere h’ikipe.”

Police FC yatangiranye imbaraga nke shampiyona kuko yatsinzwe umukino wa mbere ariko akaba ari nawo yatsinzwe wonyine kugeza ubu, yakurikijeho indi itandatu yamaze idatsindwa .

Nyuma yo kunganya na Kirehe igitego kimwe kuri kimwe, umutoza Seninga yagize ati:” Si umusaruro mwiza kuri twe uyu munsi ariko tugomba kubikuramo imbaraga zizatubashisha gutsinda umukino ukurikiyeho tuzahuramo na Peniniere.”

Uku kunganya gusize Police FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 14, mu gihe Kirehe nayo iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 11 nyuma y’imikino irindwi.

Mu bakinnyi Police FC igenderaho, harimo umusore ukiri muto witwa Dany Usengimana ari nawe umaze kuyitsindira ibitego byinshi.

Uyu ni nawe warangije shampiyona y’umwaka ushize ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, no muri uyu mwaka, amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 7, harimo n’aho yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe, aho baheruka gutsinda Musanze ibitego 3-1.

Dore imwe mu mikino Police FC ifite vuba

10-12-16: PEPINIERES FC vs POLICE FC

17-12-16: POLICE FC vs ETINCELLES FC

23-12-16: APR FC vs POLICE FC

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/12/2016
  • Hashize 7 years