Abakinnyi ba Rayon Sports babwiwe inkurunziza nyuma y’imyitozo

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years

Muvunyi Paul akaba arinawe Umuyobozi wa Rayon Sports yasabye abakinnyi gukomeza kwitangira ikipe nk’uko babikoze bakayihesha ishema bagera muri ¼ cya CAF Confederations Cup, anababwira ko buri umwe azahabwa $1000 (asaga ibihumbi 865 Frw) nk’ishimwe kubera icyiciro bagezeho.

Ni inkuru nziza babwiwe nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, bitegura umukino wa Enyimba FC yo muri Nigeria uzaba ku Cyumweru tariki 16 Nzeri 2018 kuri Stade ya Kigali, mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda isabwa kwitwaramo neza kugira ngo yizigamire impamba izayifasha mu mukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria.

Ubwo abakinnyi bari basoje imyitozo, abayobozi bose b’ikipe barangajwe imbere na Perezida Muvunyi Paul, bagiye kuganiriza abakinnyi, babereka ko babashyigikiye kandi ibikenewe byose bigomba kuboneka ariko bakitwara neza.

Muvunyi yagize ati “Mugomba kubikora kubw’ishema ry’igihugu cyose miliyoni zirenga 180 z’abaturage ba Nigeria zigatsindwa na miliyoni 12 z’Abanyarwanda.

Yabwiye abakinnyi ko buri wese azahabwa $1000 kubera aho bageze mu marushanwa, basezerera Enyimba FC bakagera muri ½, bwo bakazashimirwa birushijeho.

Rayon Sports isigaye ifite umuco wo kutabwira abakinnyi agahimbazamusyi bashyiriweho ku mukino runaka, bakakamenyeshwa nyuma.

Muvunyi yanababwiye ko agahimbazamusyi bagenewe ubwo barengaga amatsinda, ayasigaye bazayahabwa CAF nimara kwishyura amafaranga yageneye ikipe. Aba bakinnyi kandi ngo bazagabanywa ayari guhabwa abamaze kuva muri Rayon Sports.

Mu izina rya bagenzi be, Manishimwe Djabel uri mu bakapiteni ba Rayon Sports yashimiye abayobozi b’ikipe, anababwira bifuza ko abakinnyi bose bazagumana kuko bahuza kurusha ikindi gihe cyose.

Yagize ati “Perezida, turabashimira cyane kuba mwaratuzaniye umutoza mwiza cyane. Ikindi, turabasaba ko mwadufasha abakinnyi bose uko tumeze tukazagumana kuko ni ikipe ishyize hamwe ari nacyo kidufasha kwitwara neza.

Manishimwe uherutse no kongera amasezerano y’imyaka ibiri, yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports ubu atari bo beza yagize, ariko icyo barusha abandi ari uko iyo bagiye gukina yaba uri mu kibuga n’uri hanze, bose baba bashyize hamwe, bumvikana byose mu nyungu z’ikipe.

Kureba umukino wa Rayon Sports itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro.

Izakina idafite kapiteni Manzi Thierry na Yannick Mukunzi bakiri mu bihano ariko izaba yagaruye rutahizamu Christ Mbondi, umunyezamu wa kabiri Ndayisenga Kassim na Niyonzima Olivier Sefu


Niyomuugabo Albert

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years