Abakinnyi 11 ba APR FC berekeje mu Mavubi nyuma y’ibyumweru 3[ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abakinnyi 11 b’ikipe y’ingabo z’igihugu berekeje mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi i Nyamata nyuma yo gusoza gahunda y’imyitozo bari bahawe n’abatoza ba APR FC.

Tariki 7 Ukwakira nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 37 bagombaga kwitabira umwiherero Tariki 9, bitegura imikino ibiri yo guhatanira itike yo gukina CAN 2022 Amavubi azakina mu Ugushyingo na Cap-Vert Tariki 11 i Praia muri Cap-Vert mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali Tariki 17.

Kubera gahunda y’imyitozo abatoza ba APR FC bari barahaye ikipe, byabaye ngombwa ko abakinnyi 11 b’ikipe y’ingabo z’igihugu babanza kuyuzuza bakerekeza mu mwiherero kuri uyu munsi kuwa Mbere saa mbiri zuzuye za mu gitondo, habura iminsi icyenda ngo umukino ubanza ukinwe.

Kuri gahunda y’iyi myitozo hariho imikino ibiri ya gicuti APR FC yakinnye n’amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri kuwa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira, mu mukino wa mbere APR FC yatsinze Rwamagana City FC ibitego 7-1, uwa kabiri yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel nawe yerekeje mu ikipe y’igihugu
Rutahizamu Jacques Tuyisenge ari muri 11 berekeje mu Mavubi

Niyomugabo Albert

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/11/2020
  • Hashize 4 years