Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Gicumbi bashimiye Perezida Kagame 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Abakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Gicumbi bashimiye Perezida Paul Kagame kuba yarabahaye amasaziro meza, bikabafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Ni ibyagarutsweho ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti zawo bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Kagame Paul cyabaye ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024.

Ubwo yagarukaga ku bigwi bya Kagame Paul nk’umukandida wa FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Alphonsina Mukarwego yavuze ko abakecuru n’abasaza bo muri ako Karere bashimira imiyoborere ya FPR -Inkotanyi irangajwe imbere na Kagame.

Mu magambo ye yagize ati:“Nyakubahwa ndashaka kugushima cyane kubera ko ibyo wadukoreye n’iby’igitangaza, watwubakiye umudugudu w’icyitegererezo ushoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ibyo byose tubikesha FPR-Inkotanyi, ntitwari tuzi ko muri Kaniga hagera inzu igeretse (Etage), ubu abasaza n’abakecuru baratambuka bakavuga ngo nyakubahwa Chairman arakabaho.”

Mukarwego yabwiye Kagame ko afite ubutumwa  bw’ishimwe bumugenewe bwuje amarangamutima batewe na byinshi byiza yabagejejeho.

Ati: “Abo bakecuru nyakubahwa bantumye ngo mbashimire cyane kuko mwabahaye amasaziro meza kubera ko basigaye bahembwa agafaranga banagerekaho n’icyayi. Bashoboye kurya akanyama nk’abakire, bashoboye kunywa akabyeri n’icyayi, ntibasabiriza ibyo tubishimira FPR-Inkotanyi.”

Akomeza avuga ko bamutumye ngo ababwirire Kagame Paul ko bazamutora.

Ati: “Kandi abo bakecuru bantumye ngo bazagutora barenze ijana, uyu munsi bateguye tariki 15 Nyakanga, turimo kugenda gahoro gahoro ngo buzire tugezeyo. Twateguye igikumwe cyacu ngo tugutore, Imana yabahaye umugisha mwaje inaha uyu munsi none twabonye imvura twari tumaze amezi abiri tutayibona.”

Mukarwego ashimangira ko Kagame ari umugisha bahawe n’Imana, agomba kubayobora kugira ngo barusheho gutera imbere ndetse urubyiruko rugomba gukoresha intwaro z’imbuga nkoranyambaga bakabeshyuza abavuga ko mu Rwanda hari ubukene, ko nta terambere rihari.

Igikorwa cyo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, cyabereye kuri Sitade ya Gicumbi ahahuriye abanyamuryango ba PFR-Inkotanyi bo mu Turere twa Gicumbi, Burera na Rulindo ndetse n’andi mashyaka umunani biyemeje kwifatanya n’uwo muryango.

Biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibyo ku mukandida wa FPR-Inkotanyi bikomereza mu Karere ka Gakenke ku wa Kane tariki 11 Nyakanga. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months