Abajya kwidagadurira muri Zag Nut Kimisagara uyu mugoroba barataramirwa n’Umuhanzi Social Mula

  • admin
  • 06/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi urimo kubica bigacika muri uyu mujyi wa Kigali ndetse n’igihugu cyose by’umwihariko araza kuba ataramira abasohokera muri Zab Nut bar and Restaurant iherereye Kimisagara haruguru gato y’ahazwi nka Maison de Jeune

Ni kuri iki cyumweru cyo ku wa 06 Ugushyingo 2016 mu masaha ya nimugoroba aho araza kubataramira kuva saa mbili z’ijoro akageza mu gitondo nk’uko bitangazwa n’abahagariye akabari ka Zag Nut kakaba n’akabyiniro abantu basanzwe bidagaduriramo mu masaha yo kuruhuka.

Ubwo uyu muhanzi aza kuba ataramira abantu kandi araba ari kumwe n’abandi bahanzi banyuranye cyane ko muri aka kabari hasanzweho na Gahunda y’ababyina za mbyino zizwi nk’Ikimansuro zimenyerewe mu bihugu duhana imbibe nka Uganda n’ahandi.

Abahagarariye Zag Nut Bar and Restaurant bahamya ko hari umwihariko ku bantu bari bwitabire ibi birori ndetse n’abari butegure gusohokera muri aka kabari mu rwego rwo kwidagadura kuko ngo abari buhagere mbere baza kwinjirira ku giciro kiri hasi kandi ngo hakaza kubaho na gahunda ya Tombora no guhabwa ibihembo binyuranye ku bari bube bitabiriye nk’uko biba bisanzwe.

Yanditswe na Akayezu Jean de DieuMUHABURA.rw

  • admin
  • 06/11/2016
  • Hashize 8 years