Abajura 7 bagaragajwe n’ibyo bari baribye,maze bihita bisubizwa bene byo [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ku itariki ya 9 Werurwe yagaragaje abajura 7 n’ibikoresho bitandukanye bari baribye ,bimwe muri ibyo bikoresho bikaba byahise bisubizwa ba nyirabyo.Ibikoresho byagaragajwe birimo Televiziyo ebyiri nini (Flat Screen), Mudasobwa imwe yo mubwoko bwa Positivo, indangururamajwi nini ebyiri ,Telefoni ndetse na bimwe mu byuma by’ikigo gikwirakwiza amazi.


Niyitegeka Gerard na Ndagijimana Joseph ni bamwe mu bafatanywe ibi bikoresho, bavuga ko bitwikiraga ijoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage ariko inzego z’umutekano zikabafata batararenga umutaru.

Ndagijimana Joseph,akurikiranyweho kwiba televiziyo nini ifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Flat Screen), avuga ko ayiba yari kumwe na bagenzi be bica urugi rw’umuturage bajya mu nzu barayitwara.

Yagize ati”Twaragiye dukingura inzu y’umuntu dukoresheje turenevisi,dukuramo Flat turayijyana, nahise ntega moto ariko tukimara kwigira imbere gato duhura n’abashinzwe umutekano baraduhagarika baramfata”.


Niyitegeka Gerard nawe ariyemerera ko we na bagenzi be bari basanzwe biba ibyuma bakajya kubigurisha ku biro , ikiro kimwe ngo bakigurisha amafaranga y’u Rwanda ijana,muri uko kugurisha ibyuma nibwo ngo we na bagenzi be bigiriye inama yo kujya kwiba ibyuma bipfundikira ibinogo (regards) mu kigo gikwirakwiza amazi (WASAC).Gusa nawe akimara kukiba ngo Polisi yamufashe ataragera aho yagombaga kukigurishiriza mu murenge wa Ndera


Abo nibo bajura bafatanywe ibyo bintu byose byahise bizubizwa ba nyira byo


Ubwo hagaragazwaga aba bajura n’ibyo bibye, hari bamwe mu bantu bari baribwe bahise basubizwa ibikoresho byabo.Bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikurikirana abajura kugeza ibafashe.

Joseph ni umusore ukomoka mu gihugu cya Espagn,avuga yibwe telefoni ye ubwo yari avuye mu gitaramo cy’abahanzikazi Charly na Nina baheruka gukora.Yavuze ko yishimiye igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze kuko n’iwabo atari yarigeze abibona.

Yagize ati”Biranshimishije cyane kuba mbonye telefoni yanjye, hari hashize iminsi bayinyibye bayinyibye mvuye mu gitaramo ninjoro. Biranshimishije kuko n’iwacu muri Espagne sindabona Polisi yaho ihamagara abantu ngo ibasubize ibintu byabo bibwe”.


Umunyamahanga wo muri Espagn (Joseph) nawe yasubijwe telefone ye yari yaribwe akaba ashimira Police y’u Rwanda


Shema Nathan we yari yaribwe mudasobwa ntoya yo mubwoko bwa Positivo,avuga ko yari amaze ubyumweru bibiri bayimwibye,avuga ko yari yaramaze guheba ko atakiyibonye,ariko mu minsi ishize aza kubona umupolisi amubaza niba nta kintu yabuze.Ngo yabanje kumuhakanira amubwira ko ntacyo yabuze ariko akomeza gutekereza yibuka ko mu byumweru bibiri bishize yibwe mudasobwa.Umupolisi nibwo yamubwiye itariki azaziraho ku biro bya Polisi kuza kuyitwara.


Shema Nathan nawe yasubijwe mudasobwa ye yari yaribwe


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superitendent of Police(SSP) Emmanuel Hitayezu ubwo yashyikirizaga ibikoresho ba nyira byo,yasabye abanyarwanda n’abaturarwanda muri Rusange kujya birinda kugura ibikoresho ahantu habonetse hose.

Yabasabye kujya bagurira ahantu hazwi kuburyo bari buhabwe inyemeza bwishyu izamufasha guhabwa igikoresho ke mugihe kibwe,kandi bakajya bibuka gushyiraho utumenyetso.

SSP Hitayezu yagize ati”Turakangurira abanyarwanda n’abaturarwanda kujya bagurira ibikoresho ahantu hazwi, babahe inyemezabwishyu kandi bazibike neza,kandi bajye bibuka kwandika nimero ziranga ibyo bikoresho byabo kuko bizajya bibafasha kongera kubisubizwa nka gutya byafashwe”.


Yakomeje asaba abanyarwa gukomeza kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

Ku geza ubu mu bubiko bw’ibiro bya Polisi mu mujyi wa Kigali habitse ibikoresho byinshi byibwe bigafatwa ariko kugeza ubu ntibirabona bene byo kuko akenshi baza kubireba badafite ibigaragaza ko ari ibyabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/03/2018
  • Hashize 6 years