Abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe n’ababufite barasaba kudakomeza guhabwa akato muri sosiyete

  • admin
  • 19/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abahoze bafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’abakibufiti bibumbiye mu ishyirahamwe ’OPROMAMER’,bavuga ko nubwo hari byinshi bishimira birimo kuba basigaye bahabwa ijambo mu bandi bagifite ikibazo cyo guhabwa akato muri sosiyete no mu miryango ndetse no kuba bakemererwa kuba abayobozi.

Kuba hari abavuga ko umuntu wagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe atabasha gukira ndetse ngo abe yakongera kwisanga muri sosiyete nk’uko bisanzwe,hari benshi bamaze kuvurwa barakira ku buryo hari n’ibikorwa byo kwiteza imbere byinjiza amafaranga bakora nk’abatarigeze barwara.

Ibi ni ibyemezwa n’uwahoze afite uburwayi bwo mu mutwe witwa Iyakaremye Gustave,aho uvuga ko ubwo burwayi yari yarabutewe n’ibiyobyabwenge yashowemo n’inshuti ze zabikoreshaga ariko nyuma umuryango we umujyana mu bitaro bya CARAES Ndera gukurikiranwa n’abaganga aravurwa arakira.

Umuyobozi wa OPROMAMER,Haragirimana Claver,avuga ko ishyirahamwe ryabo rigizwe n’amatsinda 17 mu gihugu hose n’abanyamuryango 3972 aho bafite intego yo kurwanya akato bahabwa muri sosiyete ndetse no kwiteza imbere binyuze mu kuguza no kugurizanya.

JPEG - 47.4 kb
Umuyobozi wa OPROMAMER,Haragirimana Claver,avuga ko ishyirahamwe ryabo rigizwe n’amatsinda 17 mu gihugu hose

Haragirimana avuga ko kuva bamaze kumenya icyo kwibumbira hamwe bimaze, bahise bahindura ubuzima bwabo ku buryo bugaragara kuko bamwe batangiye no gukora imwe mu mirimo ibyara inyungu.

Ati”Impinduka zabayeho aho bamaze kwinjirira muri iyo miryango.Ubu hari abari mu masoko babaga mu rumogi basigaye bacuruza bazi gucuruza icyo aricyo.”.

Avuga kandi ko bishimira ko basigaye bafite uburenganzira bwo kwisanzura bagahabwa ijambo mu bandi aho mu bihe bya mbere nta murwayi wo mu mutwe wahabwa mikoro ngo avugire imbere y’abantu.

Gusa ngo hari ibibazo bagifite birimo icy’uko uwigeze kurwara atakwiyamamariza kuba umuyobozi,ibibazo mu miryango aho umuntu urwaye ahabwa akato ndetse no muri sosiye.

Akomeza agira ati”Murabizi ko umuntu wese iyo ageze ku muhanda akabona umuntu wakomeretse ahamagara imbangukira gutabara.Ariko sindabona umuntu wafashe umwanya we ngo awushyire ku murwayi wo mu mutwe ngo nawe atabaze nk’uko atabariza abandi.”.

JPEG - 539.9 kb
Abari mu ishyirahamwe ry’abahoze barwaye ndetse n’abakirwaye bagira umwanya wo gusabana n’abandi kandi nta kibazo bitwaye

Umuyobozi w’ibitaro bya CARAES-Ndera byita ku barwayi bo mu mutwe,Frere Charles Nkubiri,yemeza ko umuntu iyo abagezeho kare afite uburwayi bwo mu mutwe bamuvura agakira.

Ati “Umuntu warwaye mu mutwe sosiyete nyarwanda iramuheba ikumva ko nta kintu azongera gushobora ndetse ikumva ko atazanakira.Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira.Abarwayi benshi iyo tubabonye kare turabavura bagakira.

Yego hariho indwara nke zishobora kuba karande ugasanga umuntu azarwara igihe kirekire,ariko inyinshi turazivura zigakira”.

JPEG - 48.1 kb
Umuyobozi w’ibitaro bya CARAES-Ndera byita ku barwayi bo mu mutwe,Frere Charles Nkubiri

Avuga ko abo bavuye bagakira, babagira inama yo kugenda bakibumbira mu mashyirahamwe abafasha kuba bari hamwe kugira ngo bajye bikorera ubuvugizi bwiyongera ku bwo bakorerwa n’ibi bitaro.

Ati”Niyo mpamvu twasabye abarwayi batugana,iyo tubavuye bagakira tubakangurira kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo nabo ubwabo bajye bikorera ubuvugizi hanyuma bajye babasha kuva muri ako kato abantu bashaka kubashyiramo”.

Umukozi wo mu kigo k’igihugu cy’ubuzima RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze ,Claire Nancy Misigo, avuga mu rwego rwo kwita ku buzima bw’abarwayi bo mu mutwe,hashyizweho gahunda yo gushyira serivise z’ubuvuzi bwabo mu mavuriro yose.

Ati“Minisiteri y’ubuzima yafashe iya mbere kugira ngo yo ngere imbaraga mu batanga serivise z’buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bashyirwa mu bitaro hose mu gihugu,bashyirwa mu bigo nderabuzima n’imiti ihegerezwa”.

Hashyizwemo gahunda yo kwigisha abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 50 mu gihugu hose kugira ngo babashe kwita kuri abo barwayi kuko babana nabo umunsi ku munsi.

Akomeza agira ati”Minisiteri y’ubuzima irimo gushyira imbaraga mu kwigisha abajyanama b’ubuzima,kugira ngo umunsi ku munsi kuko baba hafi y’imiryango babashe kumenya kare umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe”.

Ikindi ngo Leta ifitanye gahunda n’abayobozi b’inzego z’ibanze yo kujya bareba abo barwayi baba bari ku mihanda n’ahandi kugira ngo babashakire imiryango yabo dore ko baba bazi aho bakomoka.

Imibare itangwa n’ubushakashatsi buheruka gukorwa igaragaza ko mu rubyiruko abari hagati y’imyaka 14 na 18 abagera ku 10% bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe ndetse abasaga 11% babana n’agahinda gakabije.Mu gihe Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,ababana n’agahinda gakabije gashobora no gutuma bigunga no kwiyahura bagera kuri 32%.

JPEG - 457.4 kb
Zimwe muri serivise z’ubuvuzi zihabwa umurwayi iyo ageze muri CARAES Indera
JPEG - 455.5 kb
Muri CARAES Indera bakira abana bafite uburwayi bwo mu mutwe bakabasuzuma ndetse bakabaha n’ubuvuzi
JPEG - 486.3 kb
Abageze mu bitaro bya CARAES Ndera bakorerwa isuzuma bakareba ikigero cy’uburwayi bafite ndetse n’inkomoko yabwo
JPEG - 265.1 kb
Umukozi wo muri RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze ,Claire Nancy Misigo, asaba abantu kwirinda guha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko ari abantu nk’abandi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/10/2019
  • Hashize 5 years