Abahoze ari abarwanyi ba FDLR babuze ayo bacira n’ayo bamira

  • admin
  • 31/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe witerabwoba urwanya Leta y’u Rwanda, FDLR, bashyize intwaro hasi bakajyanwa i Kisangani, ngo bari mu kwicwa n’inzara bakanategekwa gutaha mu Rwanda.

Abo bahoze ari abarwanyi bashyize intwaro hasi mu 2014, bakusanyirizwa mu nkambi ya Bahuma iri i Kisangani mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Kongo.

Intego yabo yari ugushakirwa ahandi baba muri Kongo cyangwa bakajyanwa kuba mu kindi gihugu kitari u Rwanda.

Hashize imyaka ine nta kirahinduka, bakavuga ko Kongo yababwiye ko bagomba kuba bavuye ku butaka bwayo bitarenze tariki 20Ukwakira 2018, bagataha mu Rwanda.

Ariko bo bavuga ko badashobora gutahuka ngo kuko umutekano wabo mu Rwanda utizewe, mu gihe bavuga ko bafite amakuru y’uko bagenzi babo batahutse bamwe bishwe, abandi barafungwa ngo ndetse hari n’abasubiye muri Kongo.

Faustin Mugisha ubahagarariye aheruka kubwira BBC ducyesha iyinkuru ko bose hamwe, ari abarwanyi n’imiryanyo yabo bagera kuri 838.

Ese bari babayeho gute?

Bakimara kugezwa mu nkambi ya Bahuma, LONI yasabye MONUSCO na leta y’icyo gihugu kubafasha hamwe n’imiryango yabo.

MONUSCO ngo yari yemeye kubaha ibiribwa , amazi ndetse n’imiti by’agateganyo ariko nyuma iza kubihagarika ivuga ko ibyo mubyabazanye bitarimo,ahubwo ibategeka gutaha iwabo none babuze ayo bacira nayo bamira kubera ibyaha basize bakoze mu Rwanda.

Kongo ivuga ko nta burenganzira bafite

Igihugu cya Kongo cyo kivuga ko nta wundi muti w’icyibazo cyeretse gutahuka kw’abo mu Rwanda.

Mu kiganiro aheruka guha BBC, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta, Lambert Mende, yatangaje atariye iminwa ko ntacyo Leta yafasha abobicanyi. Ati” Abo bantu ni abicanyi“.

Mende avuga ko nta burenganzira na bucye bafite muri Kongo, ko ikintu cyonyine bagomba gukora ari ugutaha iwabo mu Rwanda.

Yanavuze ko amabi y’ubwicanyi no guhohotera abagore byagiye biba mu karere k’uburasirazuba bwa Kongo “byazanywe n’abo barwanyi baje barangije gukora amahano mu gihugu cyabo”.

Gusa ikibazo cy’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize ibirwanisho hasi hamwe n’imiryango yabo ubu kiragoye cyane kugishakira umuti.

Babwirwa gutaha iwabo mu Rwanda, ariko bo bakavuga ko umutekano wabo utizewe, kandi ko hari n’abatahutse bakongera guhunga, ariko Leta y’u Rwanda ikemeza ko umutekano ari wose ku banyarwanda bose.

Mu gihe rero Kongo ivuga ko itakibashaka ku butaka bwayo, LONI nayo cyangwa ibihugu by’akarere bikaba nta muti bishyira imbere, biragoye kumenya aho aba bantu bagiye kwerekeza.

Bageze muri Kongo gute?

Aba bahoze ari abarwanyi ba FDLR bagizwe ahanini n’abanyarwanda b’Abahutu, bamwe bahoze mu gisirikare cya kera cy’u Rwanda, FAR, bahungira muri Kongo nyuma ya Jenocide ya korewe Abatutsi mu 1994,FPR imaze gufata ubutegetsi.

Bashinjwa na leta y’u Rwanda kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kuba bafite umugambi wo guhungabanya ubutegetsi.

Ku ruhande rwabo ariko bavuga ko barwanira uburenganzira bw’impunzi bwo gutahuka zigatura mu gihugu cyazo zisanzuye.

Hari ibyegeranyo bitandukanye byagiye bisohoka bibashinja ubugizi bwa nabi bwagiye bubera mu burasirazuba bwa Kongo mu myaka irenga 20 ishize, ariko bo barabihakana.


MONUSCO ivuga ko yafashije uko ishoboye abegeranirijwe mu nkambi ya Bahuma

Mende avuga ko nta burenganzira na bucye bafite muri Kongo, ko ikintu cyonyine bagomba gukora ari ugutaha iwabo mu Rwanda
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR babuze ayo bacira n’ayo bamira

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR babuze ayo bacira n’ayo bamira

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/10/2018
  • Hashize 5 years