Abahitanwe n’umutingito muri Indonesia bamaze kwikuba kabiri

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years

Abategetsi bavuze ko abahitanwe n’umutingito wo ku gipimo cya 6 n’ibice 9 wabaye ku cyumweru ku kirwa cya Lombok muri Indonesia, bamaze kugera kuri 259.Abategetsi baravuga ko uyu mubare na wo ushobora kuza kwiyongera.

Kuva ku cyumweru, iki kirwa kimaze kwibasirwa n’indi mitingito y’isi mito mito irenga 350 – ukaze cyane ukaba wabaye kuri uyu wa kane.

Abagenzura imitingito bavuze ko umutingito wabaye kuri uyu wa kane wari ku gipimo cya 5 n’ibice 9 cyangwa 6 n’ibice 2. Washenye inyubako.

Abakora mu bikorwa by’ubutabazi bakomeje gucukura bagerageza gushakisha ababa baguweho n’inyubako barokotse umutingito wa mbere – ukaze kurushaho – wabaye ku cyumweru.

Minisitiri w’umutekano muri Indonesia, yari yavuze ko abantu 319 ari bo bamaze kugwa muri uyu mutingito mu gihe ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byo byatangazaga umubare uri hejuru w’abantu 347.

Ariko Sutopo Purwo Nugroho, umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guhangana n’ibiza, yabwiye BBC ko abantu 259 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’umutingito.

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge wavuze ko umutingito wo ku cyumeru “wangije mu buryo budasanzwe.”

Christopher Rassi, umukozi wa Croix Rouge, yavuze ko ibyaro bimwe na bimwe “byasibanganye burundu.”

Leta ya Indonesia ivuga ko abantu barenga 1400 bakomeretse naho abarenga ibihumbi 270 bagata ingo zabo.

Umutingito wabaye kuri uyu wa kane wibasiye amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ikirwa cya Lombok, utuma abaturage bakwira imisharo mu mihanda bataye umutwe. Nta mpuruza yuko hashobora kuba umutingito bari bahawe.


Umutingito wo kuri uyu wa kane wazonze abatuye ikirwa cya Lombok

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years