Abahinzi n’abacuruza Binyongeramusaruro bahangayikishijwe no kuba barazibuze

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Abahinzi n’abacuruza inyongeramusaruro mu Karere ka Musanze, baravuga ko hari inyongeramusaruro zitarabageraho ku gihe bitewe n’imbogamizi ngo ziri mu ikoranabuhanga bifashisha mu kuzigura.

Mu Karere ka Musanze hari ubuso busaga hegitari ibihumbi 14 buteganyijwe ko buzahingwaho ibihingwa bitandukanye muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025A

Gusa hari bamwe mu bahinzi n’abacuruza inyongeramusaruro bagaragaza ko hari zimwe mu nyongeramusaruro zitaraboneka. 

Hari kandi nk’imbuto y’ibigori ya WH 605 ngo ikunzwe n’abahinzi ariko itaboneka ku isoko.

Bakomeza bagaragaza ko hakiri n’imbogamizi mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura inyongeramusaruro, bigatuma batinda kuzibonera ku gihe.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwanyiligira Clarisse avuga ko ibyo bibazo bigiye gukorerwa ubuvugizi bwihuse.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A mu Karere ka Musanze hazahingwa ibigori, ibishyimbo, ingano n’ibirayi.

Hakenewe ifumbire ingana n’ibiro bisaga miliyoni 2 n’igice hamwe n’imbuto zibarirwa mu biro bisaga ibihumbi 278

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks