Abahanzikazi Charly na Nina baherutse kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America bivugwa ko batazagaruka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/10/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mu ijoro ryo ku ya 26 Nzeri 2022, Charly na Nina buriye rutemikirere berecyeza i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America, bivugwa ko bitabiriye inama y’urubyiruko, ariko banga kugira byinshi bayivugaho.

Amakuru yizewe yageze mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko aba bahanzikazi nyarwanda, bagiye bafite gahunda yo gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bakanakomerezayo umuziki.

Amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye baramaze kuvugana na Bad Rama usanzwe azwi mu bikorwa byo gufasha abahanzi abinyujije muri Label ye The Mane, akabizeza ko nibamara kugera muri kiriya Gihugu, bazakorana.

Uyu Bad Rama usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuganye n’aba bahanzikazi nyuma yo guhuzwa na Dj Pius usanzwe ari inshuti ya hafi y’a Charly na Nina.

Banerecyeza muri USA baherekejwe na Dj Pius

Bad Rama wari ufite igitekerezo cyo kubyutsa The Mane isa nk’itagifite imbaraga yahoranye, yumvise ntako byaba bisa kuba yakorana n’aba bahanzikazi basanzwe bafite abakunzi batari bacye.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Charly na Nina bagiye muri America babizi ko batazagaruka, bahise bifatanya the Mane kuko The Mane igiye kujya ikorera muri America.”

Akomeza avuga ko Bad Rama yiyemeje kubyutsa The Mane ariko igakorera muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko ayishoyemo amafaranga menshi mu Rwanda ariko agahomba.

Ubwo bahagurukaga i Kigali
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/10/2022
  • Hashize 2 years