Abahanzi 2 Radio & Weasel basabye Abanyarwanda ku zongera gutora Perezida Kagame(Video)
- 29/08/2016
- Hashize 8 years
Radio & Weasel bagaragaza ko bishimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse bagasaba Abanyarwanda ko bazongera kumutorera kuyobora u Rwanda inshuro zose zishoboka.
Mu gitaramo gito bakoreye mu kabyiniro ka H-Zone Kimironko, kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2016, aba bahanzi bafashe indirimbo yabo Juicy Juicy bayihinduramo amagambo, baririmba basaba Abanyarwanda ko bazatora Kagame.
Baririmbye muri iyi ndirimbo yabo bagira bati “Rwanda twatora Kagame, Rwanda dukunda Kagame so much, we love Kagame! Radio&Weasle tora Kagame!”
Iyi ndirimbo, ari na yo yonyine baririmbye, bakimara kuyiririmba bahise bava ku rubyiniro kuko atari bo bahanzi bari batumiwe, ahubwo bari baje gusa nk’abashyitsi batumiwe kunywera muri aka kabari ka H-Zone.
Baririmbye Tora Kagame banasaba Abanyarwanda ko bazongera kumutorera kuyobora u Rwanda inshuro zose zishoboka. Umva uburyo ba bivuzemo
Radio & Wease
Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw