Abahanuzi b’Ibinyoma mu bagendere kure: Umuvugizi w’Itorero rya ADPR

  • admin
  • 17/11/2015
  • Hashize 8 years

Abayoboke b’Itorero ry’Abapantekoti mu Rwanda ADPR barasabwa kwamagana abahanzuzi b’ibinyoma ndetse n’abandi bose bashaka guharabika Idini bitwaje ubuhanuzi kandi mu by’ukuri ari ibinyoma bahanura.

Ibi ni ibyatangajwe na Sibomana Jean umuvugizi mu kuru wa ADPR Mu Rwanda, ubwo bizihizaga imyaka 75 iri torero rimaze ribayeho hano mu Rwanda, aho Sibomana Jean yongeye kugaruka ku buryo burambuye ku kintu abantu bita ubuhanuzi ndetse anasobanura ko abahanuzi b’ibinyoma nabo babaho cyane bamwe uzumva bahanura intambara, iherezo ry’isi ndetse n’ibindi biteye ubwoba abakirisitu ndetse n’abayoboke b’iri Torero rya ADPR muri rusange kuko aba bahanuzi b’ibinyoma nibo babangamira iterambere ry’umukristu.

Uyu mu Pasiteri Jean yasobanuye ko hari abantu bamwe usanga bagenda bazana ubuhanuzi buvangiye abo ngabo buri mukristu wese akwiye kwirinda bene abo. Mu magambo ye yagize ati: Twagiye tubabona baza iwacu bavuga ngo intambara muri iki gihugu kandi wareba ugasanga twebwe abanyarwanda Twifitye amahoro n’umutekano usesuye I wacu i Rwanda , uwo ariwe wese w’Umupantekoti akwiye ndetse n’undi mu kristu muri rusange uzabazanira ubuhanuzi bumeze gutyo mu mwirinde ariko mu mugerageze ”.

Pasiteri Jean yagarutse ku bikorwa byiza abakristu bagenda bageraho umunsi ku munsi ndetse anahamya ko ADPR ikomeje kugira uruhare mu kubaka no guhindura Sosiyete Nyarwanda kuva iri torero ryabaho mu mwaka wa 1940 aho ryatangiriye mu karere ka Nyamasheke,mu ntara y’Uburengerazuba ritangijwe n’Umumisiyoneri wo muri Swede witwaga Alvar Lindskog naho Uwitwa Sagatwa Louis niwe muntu wa mbere wabatijwe muri iri torero rya ADPR hano mu Rwamda ndetse n’ubu uyu musaza aracyariho.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/11/2015
  • Hashize 8 years