Abagororwa 870 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years

Kuri uyu wa kane ubuyobozi bwa za Gereza mu Rwanda bwarekuye by’agateganyo abagororwa 808 bemerewe kurekurwa by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016, n’abandi 62 baherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Mu barekuwe, harimo abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko bagera kuri 62 bahawe imbabazi za Perezida.

Muribo, abana bakoze ibyaha bari munsi y’imyaka 16 bagera kuri 37, n’abagore bakoze ibyaha byo gukuramo inda 25; Bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, Gereza y’abagore ya Ngoma, iya Nyamagabe, Muhanga, na gereza ya Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary yabwiye Umuseke ko abarekuwe by’agateganyo 808 bari bafungiye muri gereza zose uko ari 14 mu gihugu.

Ati “Abarekuwe ni abakoze ibyaha bisanzwe ukuyemo Jenoside, n’ibya ruswa ntabirimo, kugambanira igihugu ntabirimo, n’ibindi byaha bimwe na bimwe.”

CIP Sengabo avuga ko aba bagororwa barekuwe by’agateganyo bari barangije bibiri bya gatatu (2/3) by’igihano cyabo kubakatiwe igihano kiri hejuru y’imyaka itanu, n’abarangije imwe cya kabiri (1/2) ku bakatiwe igihano kiri gihe ku myaka itanu kumanura hasi, baritwaye neza kandi baranditse babisaba kandi basaba n’imbabazi.

Iteka rya Minisitiri “No009/MOJ/AG/2016” ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza 2016 riragaragaraho imyirondoro y’abarekuwe by’agateganyo na gereza bari bafungiyemo, ndetse n’ibyo basabwa kwitwararika byose.

Muri gereza ya Nyarugenge harekuwe 62, muri gereza ya Gasabo 37, muri gereza ya Bugesera 4, muri gereza ya Rwamagana 32, muri gereza ya Gicumbi 58, muri gereza ya Musanze 64, muri gereza ya Ngoma 35, muri gereza ya Rubavu 46, muri gereza ya Muhanga 46, muri gereza ya Nyanza 26, muri gereza ya Huye 186, muri gereza ya Nyamagabe 33, naho muri gereza ya Rusizi harekurwa 46.

Iri teka rya minisitiri kandi ryemereye kurekurwa by’agateganyo abana (mineurs) bagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Nyagatare bagera ku 133.

Komiseri wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa DCGP Jeanne Chantal Ujeneza wayoboye umuhango wo kurekura aba bagororwa muri gereza ya Kimironko, yavuze ko abafunguwe by’agateganyo n’abahawe imbabazi bagomba kwitwara neza bakirinda gukora ibindi byaha kuko ngo bitababuza kongera gukurikiranwa.

Yagize ati “Nyuma yo gufungurwa tubasabye kugaragaza ko koko bagororotse kuko nicyo bari barazaniwe muri gereza, ngo bagororoke kandi natwe turahamya ko bagororotse. Icyo tubasaba ni uko berekana ko bagororotse mu muryango nyarwanda bakajya gufasha abandi mu mirimo iteza igihugu imbere.”

Ujeneza kandi yabasabye kwigisha abo basanga hanze ibijyanye na Ndi umunyarwanda, n’indangagaciro z’umunyarwanda kuko zose bazigishijwe kandi bagaragaje ko bazumvishise.

Umwe mubafunguwe by’agateganyo, Nzeyimana Issa wafunzwe azira icyaha cy’ubuhemu ngo bushingiye ku muntu wamubikije moto ayisiga munzu ifunze ajya gusenga, ngo avuyeyo asanga uwayimubikije yagiye na moto yagiye. Ngo bukeye uwayimubikije agaruka kuyimwaka irabura, biba ngombwa ko amufungisha, ngo akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Nzeyimana ati “Mu mutima wanjye ni ibyishimo ariko cyane cyane nkanjye Umusilamu mu myemerere yanjye nemera yuko ibigeragezo bibaho byose, uko nari ndimo ndi mu gipangu n’uko nsohotse biraringaniye ibyishimo byanjye ndabihorana, ibigeragezo byaza nkihangana.”

Yashimiye kandi Perezida wa Repubulika kuko yatanze imbabazi, kandi Imana izamufashe ahore agira Imabazi ku kiremwa muntu.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 16/12/2016
  • Hashize 7 years