Abagore ba Amerika baciye umuhigo w’ibitego byinshi mu mukino umwe w’igikombe cy’isi

  • admin
  • 12/06/2019
  • Hashize 5 years

Ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe za Amerika yaciye umuhigo wo gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe w’igikombe cy’isi cy’abagore ubwo yanyagiraga Thailand imvura y’ibitego 13 ku busa.

Iyi kipe ifite igikombe giheruka, mu gice cya mbere yari yatsinze ibitego 3 – 0, mu minota 10 gusa ya mbere y’igice cya kabiri bahise batsinda ibitego bine, bongera gutsinda ibitego bitandatu mu mino 16 ya nyuma.

Alex Morgan yatsinze ibitego bitanu wenyine naho Rose Lavelle na Samantha Mewis batsinda ibitego bibiri buri umwe, Lindsey Horan, Megan Rapinoe, Mallory Pugh na Carli Lloyd batsinda kimwe kimwe.



Amerika yahise ivanaho umuhigo wari ufitwe n’Ubudage bwanyagiye Argentine 11 – 0 mu gikombe cy’isi cya 2007.

Abakinnyi ba Thailand sibo barose ifirimbi ya nyuma ivuga, bamwe muri bo nka Suchawadee Nildhamrong ntibihanganye ahubwo barize, hari abakinnyi ba Amerika bagiye kwihanganisha bagenzi babo kubera akaga babateje.

Kuva mu kwezi kwa karindwi kwa 2017, Amerika ntiratsindwa umukino n’umwe mpuzamahanga ahubwo imaze gutsinda bitego 36 mu mikino yakinnye, ndetse ntiratsindwa igitego mu mikino itanu iheruka gukina.

Thailand ubu ni ubwa kabiri iyi kipe igeze mu gikombe cy’isi, ubwo iheruka guhura na Amerika mu 2016 mu mukino wa gicuti nabwo Amerika yabapfunyikije ibitego icyenda ku busa.

Umutoza wayo Nuengruethai Sathongwien yavuze ko mu mikino ibiri basigaranye mu matsinda bagiye kugerageza kuzanzamuka bakitwara neza nyuma y’uku gutsindwa bikabije.

Tariki 16 z’uku kwezi Amerika izahura na Chili naho Tailand ihure na Sweden.

JPEG - 29.8 kb
Alex Morgan (ibumoso) yatsinze ibitego bitanu wenyine

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/06/2019
  • Hashize 5 years