Abagera kuri 40 bamaze gufatwa bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside
- 14/04/2016
- Hashize 9 years
Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda gisojwe Polisi y’igihugu itaye muri yombi abantu bagera kuri 40 bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi ACP Celestin Twahirwa yagiranye na IGIHE, yatangaje ko nubwo imibare itarakusanywa neza, abagera kuri 40 bamaze gufatwa bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. Avuga ko abo bantu bose bakurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gukoresha amagambo akomeretsa, asezereza abarokotse Jenoside n’andi ajyanye no kuyipfobya. Yagize ati “Kugeza ubu abagera kuri 40 nibo dufite, bose bakurikiranyweho kuvuga amagambo gusa. Turasaba abaturage kubyirinda n’ababyumvise bagatanga amakuru kugira ngo bikomeze gukumirwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Jean Damascene Bizimana, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside atari benshi nubwo na bake bakigaragara bakwiye kuyirandura burundu. Yagize ati“Mu Rwanda ntabwo byabaye ibintu bikabije nubwo n’umwe cyangwa babiri bitoroshye ariyo mpamvu insanganyamatsiko yabyibanzeho. Turashaka ko iranduka burundu binyuze mu kwigisha abaturage ububi bwayo no guhana abo yagaragayeho.” Avuga kandi ko kuba hari abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside biterwa n’uko umugambi wayo wigishijwe kuva kera mu myaka ya 1957 uko ubutegetsi bwagiye bukurikirana, bigatuma hari abayikoze batarayoboka umurongo watangijwe w’ubumwe n’ubwiyunge.
Kuba ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye muri iki cyumweru cy’icyunamo yararanzwe ahanini n’amagambo atari ibikorwa ku mubiri cyangwa ku mitungo byibasira abacitse ku icumu, Dr.Bizimana asanga ari umusaruro wo kuba abaturage bicungira umutekano na gahunda nziza za Leta nk’Itorero r’Igihugu, Ndi Umunyarwanda, Ubumwe n’ubwiyunge n’izindi. Ubushakashatsi bwa CNLG bugaragaza ko kuva mu 1995 kugeza mu 2015, ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanyutse hejuru ya 80%. Dr.Bizimana avuga ko mu mahanga nta mbwirwaruhame cyangwa imyigaragambyo yuje ingengabitekerezo ya Jenoside irahagaragara ahanini bitewe n’uko haro aho bataribuka.Ikimaze kuhagaragara gusa ni mbere gato yo kwibuka mu Bufaransa, aho bamwe mu bayobozi nka Alain Juppé wawkirakwije imvugo zipfobya kandi zigoreka amateka, anahakana uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.n Bimwe mu bikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside byaranze icyumweru cy’icyunamo.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ni urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa ibara ry’uruhu. Kuwa 11 Mata mu Karere ka Nyarugenge, Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko hari abantu babiri bamaze gufatirwa mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bahakana ko itigeze ibaho. Kuwa 12 Mata mu Karere ka Kamonyi hari abantu bane bafunzwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Theodosie Uwayezu, yatawe muri yombi kubera kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwayezu ngo yavuze ko “Kwibuka bitangira tariki 6 Mata bitewe n’amateka ya buri hantu.” Mu Karere ka Nyanza, Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibirizi akurikiranweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akoresha ibirori mu cyumweru cy’icyunamo. Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu bagera ku 10 bari mu birori byo gufata irembo ry’umukobwa we, byabereye iwe mu rugo mu Kagali ka Mututu ku Cyumweru, tariki 10 Mata 2016. Mu mwaka wa 2013 wose abagera ku 180 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, mu 2014 baba 138, naho kugeza muri Nyakanga 2015 bari 168.
Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, itegenya ko umuntu wese ukoze icyaha cy‟ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga yu Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw