Abageni bapfiriye mu nzira bataha nyuma y’iminota mike bamaze gusezerana

  • admin
  • 25/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’iminota itanu, umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Texas bamaze gusezerana imbere y’amategeko, imodoka yari ibatwaye yagonganye n’ikamyo bahita bapfa.

Umusore witwa Harley Morgan wari ufite imyaka 19 n’umukobwa witwa Rhiannon Boudreaux wari ufite imyaka 20 baguye mu Mujyi wa Orange muri Leta ya Texas.

Polisi yo mu Mujyi wa Orange yatangaje ko imodoka yari itwaye aba bageni yagonganye n’ikamyo yakururaga imashini gihinga.

Aba bageni bavuye gusezeranira imbere y’amategeko mu Mujyi wa Orange, inyuma yabo bari baherekejwe n’ababyeyi b’umusore na bashiki be biboneye n’amaso iri sanganya.

Kennia Nyina w’umusore yavuze ko ibyo yiboneye n’amaso ye ari ishusho itazibagirana mu bwonko bwe.

Ati “Niboneye n’amaso umwana wanjye apfa. N’ubu ndacyafite amaraso y’umwana wanjye kuko nagerageje kumukura mu modoka. Ni ishusho itazasibangana mu buzima bwanjye bwose. Nzahora mbona ikamyo ikubita umwanya wanjye ikamwica kugeza igihe nzaba nkiri ku Isi.”

Gusa umushoferi wari utwaye iyo kamyo yabagonze ntacyo yabaye.

Kennia yavuze ko aba bana bakundaniye mu mashuri yisumbuye bari bafite ibyishimo byo kwibanira ibihe byose. Bateganyaga kuzakora ubukwe tariki 20 Ukuboza 2019 bari kumwe n’inshuti n’imiryango.

JPEG - 53.3 kb
Nyina w’umusore ( umucyecuru iburyo) yavuze ko ibyo yiboneye n’amaso ye ari ishusho itazibagirana mu bwonko

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/08/2019
  • Hashize 5 years