Abagabo 8 bafungiwe ubugizi bwa nabi bukorerwa amatungo y’abaturage

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 9 years
Image

Abagabo 8 Bo mu murenge WA Kivumu mu karere ka Rutsiro Bari mu maboko ya Polisi, aho bakurikiranweho kwiba inka y’umuturage bakayibagira mu kiraro cyayo, bakenda kuyimaraho inyama ikiri nzima.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015, aribwo aba bagabo biraye mu kiraro cy’umuturage witwa Habyarimana Erasto, inka yarimo barayizirika batangira kuyibaga batabanje kuyica. Uwimana Jean Claude, umwe muri aba baturage yavuze ko iki kibazo cyo kwica amatungo ari mazima bagatwara ibice bimwe atari ubwa mbere bibaye muri kano gace, kuko no mu ntangiriro z’uku kwezi hari indi nka baciyemo kabiri igice cy’amaboko n’umutwe kirasigara. Yagize ati: “Ubugizi bwa nabi burakabije hano iwacu kuko umuntu asigaye agirana ikibazo na mugenzi we mu kabari cyangwa ahandi hantu akaza kwihorera ku matungo yawe.

Gusa kuba abantu bagera ku munani bamaze gufatwa hakaba hagishakishwa abandi ntabwo byumvikana harimo undi mugambi, turasaba inzego bireba gukaza amarondo n’ubukangurambaga mu guhosha amakimbirane.” Kavamahanga Philippe, we ngo asanga iyicarubozo iyi nka yakorewe ruteye ubwoba, kuko ngo utinyuka kubaga inka ihagaze inataka, yakora n’ibindi bibi byinshi.

Umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge wa Kivumu Nzabonimpa Frederic, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Twasanze inka ya Habyarimana bayibaze bajyanye ibice bimwe na bimwe by’iyo nka inyama zimwe zari zageze kuri Bracerie izindi bafata umugore arimo kuziteka.

Abaturage barasabwa kureka ubugome nk’ubu kuko kubaga ikinyabuzima ari kizima cyumva ari iyicarubozo, abatugare bafite amatungo turabasaba bagire uruhare mu kuyarindira umutekano ntibiryamire ngo bayatererane.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 9 years