Abagabo 2 batawe muri yombi bazira kwiyita abapolisi bakambura abaturage

  • admin
  • 26/01/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bakurikiranweho kwiyita abapolisi bakirirwa baka ruswa abaturage.

Abaturage baganiriye bashyira mu majwi uwitwa Kazungu n’abandi bagabo batatu baje bitwaje imodoka bakajyana abaturage nk’abagiye kubafunga .

Gahiza Laurent, umwe mu bambuwe yagize ati” Basanze umugore wanjye aho acururiza, bamutera ubwoba bamubwira ko acuruza Kanyanga kandi ko bagiye kumufunga.”

Uyu mugabo asobanura ko umugore we yabahaye ibihumbi 50 bamaze kumuzengurukana bamubeshya ko bamujyanye mu munyururu.

Ati” Kandi abanyerondo baketse ko ari abatekamutwe babaka ibyangombwa byemeza ko ari abapolisi barabyimana.”

Si Gahiza wambuwe gusa kuko abaturage bahamya ko bamugezeho bavuye mu zindi ngo zisaga enye. Ntimpirangeza ucururiza mu kagari ka Sibagire nawe yemeza ko bamwambuye.

Kazungu yaje ari kumwe n’abandi batatu, banyinjiza mu modoka bambwira ko bagiye kumfunga ngo ncuruza kanyanga, narayagujije, maze kuyabaha umwe yaraje akoresha inama hano yigisha abaturage ko bagiye kureka gucuruza kanyanga kandi batazihanganira uzicuruza wese.”

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel yasabye abaturage kugira amakenga no kureka gucuruza ibintu bitemewe kuko abashaka kubambura ari ho bahera .

Abafashwe nibahamwa n’icyo cyaha bazahanishwa ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ku bwambuzi bukoresheje amayeri, iteganya igihano cy’igifungo cy’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri itanu, n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza ku 10.

Abaturage baganiriye bashyira mu majwi uwitwa Kazungu n’abandi bagabo batatu baje bitwaje imodoka bakajyana abaturage nk’abagiye kubafunga .

Gahiza Laurent, umwe mu bambuwe yagize ati” Basanze umugore wanjye aho acururiza, bamutera ubwoba bamubwira ko acuruza Kanyanga kandi ko bagiye kumufunga.”via imvaho nshya

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/01/2016
  • Hashize 9 years