Abafite ubumuga bagiye nabo batekerejweho ku gukoresha ikoranabuhanga rya Telefone zigendanwa

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu Rwanda hagiye kubaho gahunda yo kwita ku bafite ubumuga mu rwego rwo kubegereza no kuborohereza mu ikoranabuhanga by’umwihariko irya telefone zigendanwa kugirango bajye babasha guhanahana amakuru mu buryo buboroheye.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel ubwo yari mu kiganiro cy’abafite ubumuga cya nyuze kuri Radiyo ubuntungaje ku wa Gatandatu w’icyumweru dushoje, Iki kiganiro cyavugaga kubijyanye n’uruhare rw’abafite ubumuga mubijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Bamwe mubafite ubumuga bakunze kwinubira kuba usanga basa nabahejwe mukoroherezwa kubijyanye n’itumanaho.

Habinshuti Emmanuel, ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko hamwe n’abagenzi be usanga barasigaye inyuma, bitewe no kuba telefone ziriho usanga nta porogamu zirimo za bafasha mu gukoresha itumanaho. Yagize “Usanga Leta itadutekerezaho kugira ngo tworoherezwe mubijyanye n’ikoranabuhanga, uyu munsi urasanga abenshi mu bafite ubumuga batamenya amakuru avugwa hirya no hino, ntibabasha kumenya amakuru y’abavandimwe babo bari hirya no hino, tukaba dusaba leta ko yatekereza uko badufasha mu bijynye n’ikoranabuanga”.

Muri iki kiganiro Ndayisaba yatangaje ko kubufatanye bwa NCPD harimo gukorwa ubuvugizi hagati na Minisiteri y’Urubyiruko, Ikorabuhanga ndetse n’Isakazabumenyi ndetse n’ibigo tandukanye by’itumanaho bikorera mu Rwanda, kugira ngo harebwe uko abafite ubumuga bashyirirwaho telefone zabaganewe zirimo porogaramu ziborohereza kuba babasha guhanahana amakuru, ariko bagasabwa kubanza kugana amasomero bakagira ubumenyi bw’ibanze bakamenya gusoma no kwandika. Yagize ati “Turasaba abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe bafasha abafite ubumuga kubanza kubigisha gusoma no kwandika kugira izo telefone zirimo porogaramu zabagenewe nizimara kubagezwaho bazazikoreshe ntazindi mbogamizi.” Ndayisaba akomeza atangaza ko nubwo harimo kwigwa uburyo izi telefone zagezwa kubafite ubumuga ngo ntabwo zizatangirwa ubuntu ahubwo buri wese azajya ayigurira ku giti cye nkuko usanga hari abafite ubumuga n’ubundi batunze telefone ngendanwa.

NCPD itangaza ko ubu hagiye gusohoka itegeko rirengera abafite ubumuga mubihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, aho iri tegeko rizakuraho zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bakunze guhura nazo.

Yanditswe na Mkubwa Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/07/2016
  • Hashize 8 years