Abafaransa bari bashimuswe bashimira ababarokoye bakabakura ’ikuzimu’ muri Burkina Faso

  • admin
  • 13/05/2019
  • Hashize 5 years

Ba mukerarugendo babiri b’Abafaransa bari bashimuswe bakajyanwa muri Burkina Faso, bashimiye abasirikare b’Ubufaransa “babuze ubuzima bwabo baturokora ikuzimu“.

Abasirikare babiri b’Abafaransa bo mu mutwe w’abasirikare kabuhariwe b’iki gihugu bapfiriye muri icyo gikorwa cyabaye nijoro, cyarokowemo abantu bane bari bashimuswe ndetse n’abari babashimuse bane bakicwa.

Laurent Lassimouillas, umwe muri abo Bafaransa barokowe, yagize ati: “Twifatanyije uko twakabaye n’imiryango y’abo basirikare n’abasirikare [muri rusange]”.

Babiri mu bari bashimuswe, umwe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’undi ukomoka muri Koreya y’Epfo, amazina yabo ntaratangazwa.

Bwana Lassimouillas yashimuswe ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa gatanu ari kumwe na Patrick Picque. Aba barimu b’umuziki bari batemberereye muri pariki y’igihugu ya Pendjari mu majyaruguru ya Bénin.

Uko ari babiri, bari kumwe n’ukomoka muri Koreya y’Epfo, ubu bamaze gusubira mu Bufaransa, aho bageze ejo ku wa gatandatu bakakirwa na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu, ku kibuga cy’indege cya Villacoublay kiri hanze y’umurwa mukuru Paris.


Cédric de Pierrepont na Alain Bertoncello biciwe muri icyo gikorwa cyo kurokora abo bari bashimuswe

Abasirikare Cédric de Pierrepont na Alain Bertoncello bo mu mutwe w’abasirikare kabuhariwe b’Ubufaransa, bapfiriye muri icyo gikorwa cyo kurokora abashimuswe cyabereye muri Burkina Faso.

Macron yavuze ko ku wa kabiri i Paris hazabera umuhango wo ku rwego rw’igihugu wo kwibuka abo basirikare.

Bwana Lassimouillas yagize ati: “Twifuzaga gushimira abategetsi b’Ubufaransa n’abo muri Burkina Faso bagize uruhare mu kutubohoza, ubu tukaba turi kure cyane y’uku kuzimu twaciyemo”.

Yanashimiye umushoferi unayobora ba mukerarugendo wo muri Bénin wari ubatwaye, wishwe n’abari babashimuse.

abaturage b’iki gihugu kujya bakurikiza inama zijyanye n’umutekano z’iki gihugu ziba zibaburira mu ngendo zabo.

Yabwiye radio Europe 1 ati: “Akarere abaturage bacu babiri bari barimo kamaze igihe gatangajwe ko ari akarere k’umutuku, bivuze ko mudakwiye kukajyamo, ko kukajyamo muba mwiteje ibibazo bikomeye”.

Florence Parly, minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa, yashimiye abasirikare ba Bénin n’aba Burkina Faso bafashije muri icyo gikorwa, anavuga ko “abakora iterabwoba bibasira Ubufaransa n’Abafaransa bakwiye kumenya ko tuzakoresha imbaraga zishoboka zose mu kubatahura no kubarwanya”.

Madamu Parly yavuze kandi ko abari bashimuse abo ba mukerarugendo bataramenyekana, ariko avuga ko akarere bari bashimutiwemo gasanzwe gakorerwamo n’imitwe ibiri y’intagondwa, umwe ukorana na al-Qaeda n’undi ukorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu.

Ubufaransa bufite abasirikare 4500 mu karere ka Sahel mu gice cy’amajyepfo y’ubutayu bwa Sahara. Bari mu gikorwa cya gisirikare kizwi ku izina rya Barkhane – igikorwa gihuriweho cyo mu karere ka Sahel kigamije guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu.

Abasirikare 24 b’Ubufaransa ni bo bamaze gupfira muri aka karere guhera mu mwaka wa 2013, ubwo Ubufaransa bwoherezaga abasirikare bo gutsinsura imitwe y’intagondwa yari yamaze kwigarurira amajyaruguru ya Mali.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2019
  • Hashize 5 years