Abadepite bashya bitoyemo abayobozi,PAC ibona umuyobozi mushya ukorera mu ngata Juvenal Nkusi

  • admin
  • 09/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abadepite batoye abayobozi ba za Komisiyo zihoraho, ari nazo zinyuzwamo ibikorwa bya buri munsi by’umutwe w’abadepite nk’imishinga imwe n’imwe y’amategeko cyangwa ibibazo bikeneye gusuzumwa.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yabanje gusoma amazina y’abiyamamaje kuri buri mwanya, uwa Perezida na Visi Perezida wa Komisiyo uko ari icyenda, bigaragara ko buri mwanya wiyamamajeho umudepite umwe, umwe uretse komisiyo imwe.

Yasobanuye ko uwegukana itsinzi ari uza kugira amajwi ari hejuru ya 40 mu badepite 79 bitabiriye inteko rusange.

Inteko Rusange yatoye Depite Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) na Depite Mukabagwiza Annonciata ku mwanya wa Visi Perezida.

Muri manda ishize PAC yayoborwaga na Nkusi Juvenal wagiye mu kiruhuko.Ni yo yakunze kuvugwa cyane kubera gutumiza abayobozi bakisobanura ku micungire mibi y’umutungo ikigaragara mu gihugu.

Muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, hatowe Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier nka Perezida na Depite Mukabikino Jeanne Henriette nka Visi Perezida.

Muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko hatowe Depite Ndangiza Madina nka Perezida, Visi Perezida aba Depite Nyabyenda Damien.

Depite Munyangeyo Théogène yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Visi Perezida we aba Uwamariya Odette.

Muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano, Perezida yabaye Rwigamba Fidèle, visi Perezida aba Mukandera Iphigenie.

Muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Inteko Rusange yatoye Depite Muhongayire Christine ku mwanya wa Perezida, naho Depite Habineza Frank aba Visi Perezida.

Inteko Rusange kandi yatoye Mukamana Elisabeth ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside na Karemera Francis ku mwanya wa Visi Perezida.

Muri Inteko Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Inteko rusange yatoye Depite Munyaneza Omar ku mwanya wa Perezida naho Tengera Twikirize Fransesca atorwa ku mwanya wa Visi Perezida.

Inteko Rusange kandi yatoye Depite Nyirarukundo Ignatienne ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi Ubworozi n’Ibidukikije na Depite Nyirahirwa Veneranda ku mwanya wa Visi Perezida.


Donatille Mukabarisa Perezida w’Umutwe w’Abadepite ni we wayoboye Inteko Rusange yateranye


Depite Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo ya PAC yari isanzwe iyobowe na Nkusi Juvenal


Depite Habineza Frank yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’abaturage


Muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, hatowe Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier nka Perezida



Depite Muhongayire Christine yatowe ku mwanya wa Perezida muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage



Depite Théogène Munyangeyo yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/10/2018
  • Hashize 6 years