Abadepite bashya babajije niba ntacyo u Rwanda rwakora ngo rusubirane ubutaka rwambuwe

  • admin
  • 24/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Mbere Abadepite bagize Inteko iherutse gutorwa, babajije niba ntacyo u Rwanda rwakora ngo rusubirane uduce rwahoranye, abakoloni bakadutanga uko bashatse ubwo bacibwaga imipaka ya Afurika.

Tumwe mu duce tw’u Rwanda nk’u Bufumbila n’i Ndorwa twabaye utwa Uganda, utundi turimo Ijwi na Bwishya tujya muri Congo.

Ambasaderi Polisi Denis, umwe mu batanze ikiganiro yasobanuye ko uretse uduce tw’u Rwanda twatanzwe mu 1885, ngo hari n’utundi nka Goma twatanzwe mu 1913 ku masezerano ababiligi bagiranye n’abadage.

Bamwe mu badepite babajije niba ntacyo u Rwanda rwakora ngo rusubirane utwo duce.


Depite Begumisa Safari yagize ati “Imipaka twahawe n’abakoloni mu by’ukuri ubona ari ikintu bateguye. Abantu bakunda kukibaza. Ese byararangiye ntabwo hashobora gukorwa indi gahunda kugira ngo iki kibazo gikemuke, ko byateje ikibazo gikomeye cyane ku banyarwanda?”

Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko bidasobanutse uburyo abantu bicaye bakagenera u Rwanda imipaka nta mpamvu, nyamara hari abakurambere bapfuye baharanira kurwagura.

Ati “Amaraso abakurambere bacu bamennye, Rwabugili akagura ku buryo bushoboka birumvikana ko hari n’abanyarwanda benshi bahaguye, ntabwo twatsinzwe urundi rugamba, ahubwo ba gashakabuhake baraje baratwara. None byararangiye tubyibagirwe?

Ambasaderi Joseph Nsengimana, umwe mu batanze ikiganiro, yavuze ko amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rukora atarwemerera gukurikirana uduce twarwo twatanzwe n’abakoloni.

Yatanze urugero rw’inama ya mbere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye mu 1963, aho ibihugu bya Afurika byose byemeranyijwe ko bizagumana imipaka abakoloni bashyizeho.

Yagize ati “Mu byemezo bya mbere byafashwe mu 1963 uwo muryango ukijyaho hemejwe ko imipaka yashyizweho n’abakoloni idahinduka. U Rwanda rwarabyemeye ariko nanone mu byemezo byafashwe muri iyo nama byari uko Afurika igomba kuba igihugu kimwe, ko bifata igihe ariko bizagenda biba igihugu kimwe. Bigahera mu turere ibihugu bikagenda bikora ubumwe kugira ngo bigere kuri Afurika.”

Batanze igisubizo ku buryo bumwe ariko berekana inzira yo kurenga icyo gisubizo bavuga ngo Afurika niyiyubake igende ibe igihugu kimwe gikomeye.”

Ku butumire bwa Otto Von Bismarck wayoboraga u Budage, mu mwaka wa 1884 na 1885 abayobozi b’ibihugu by’i Burayi bateraniye i Berlin banoza umugambi wo kugabana Afurika, ari nabwo bagennye imipaka y’ibihugu bya Afurika.

Imipaka yagiye ihabwa ibihugu bya Afurika hagendewe ku bwumvikane n’inyungu buri gihugu cy’i Burayi cyabaga gishaka cyane cyane zishingiye ku mutungo karemano n’ubukungu.


Uduce tw’u Rwanda nk’u Bufumbila n’i Ndorwa twabaye utwa Uganda, utundi turimo Ijwi na Bwishya tujya muri Congo

Chief Editor

  • admin
  • 24/09/2018
  • Hashize 6 years