Abadepite basabye ko imyaka yo kujya mu kiruhuko k’izabukuru yagabanywa

  • admin
  • 14/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umubare munini w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bitekerezo bagejeje kuri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, basabye ko imyaka yo kujya mu kiruhuko k’izabukuru mu Rwanda yagabanyuka, ikava ku myaka 65 isanzwe ikajya munsi yayo, babishingiye yuko ngo abakuze bajya mu kiruhuko kare, bagatanga imyanya ku bakiri bato.

Babivugiye mu nteko rusange y’Abadepite kuri uyu wa Gatanu, ubwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yari yitabye inteko rusange y’Abadepite abagezaho umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Muri rusange, Abadepite bashingiye ku busabe bw’abaturage benshi, bagaragaje ko mu mpinduka zikenewe harimo kugabanya imyaka yagenwe abakozi bagomba kugiraho mu kiruhuko k’izabukuru ikaba imyaka 55 cyangwa hejuru yayo gato.

Depite Barikana Eugène yagaragaje ko kujya mu kiruhuko ku myaka 65 ari myinshi ku buryo ikwiye kugabanywa, dore ko ngo iyo myaka ijya kugera umukozi amaze kunanirwa.

Mu bitekerezo yatanze yagize ati “Umukozi kujya mu kiruhuko ku myaka 65 iracyari myinshi, ikwiye kugabanywa nibura ikaba 60, hanyuma imyaka 55 akaba ari ho umuntu yabisaba.

Abadepite bari mu nteko rusange basanga ikiruhuko k’izabukuru kugabanywa bidakwiye kumvikana ko ari ubusabe bw’abagize inteko gusa, ahubwo ko bishingiye ku byifuzo by’abaturage dore ko benshi mu banyarwanda ari byo bifuza kandi banasaba.

  • admin
  • 14/09/2019
  • Hashize 5 years