Abadepite babajije MINICOM ingamba ifitiye abacuruzi bato bacibwa intege mu bucuruzi n’imisoro ihanitse

  • admin
  • 08/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Hakunze kumvikana amajwi y’abantu binuba bavuga ko imisoro ku bantu batangije ubucuruzi mu Rwanda ibabuza gutera imbere, bagasaba ko yakurwaho kugira ngo babashe kugira icyo bigezaho.Kandi abahanga mu by’ubucuruzi bahamya ko umusoro uhanitse ari kimwe mu bintu bishobora guca intege umucuruzi ugitangira, bigatuma ahagarika ibikorwa bye ntacyo arigezaho. Imwe mu misoro iteganywa n’Itegeko No 59/2011 ryo ku wa 31 Ukuboza 2011, itangwa n’umucuruzi ugitangira n’umaze igihe irimo uw’ipatante, uw’ubukode, umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro ku nyungu n’indi, bamwe bakavuga ko ibangamira abacuruzi bagitangira.

Iki kibazo cyongeye kuvugwa ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) ku wa 7 Gicurasi 2018, basesengura imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2018/2019 n’imibare y’ikigereranyo cy’iya 2018/19 na 2020/21.

Abadepite babajije Minicom ingamba zihariye ifitiye ikibazo cy’abacuruzi baciriritse batangira bagahita bahomba bitewe n’imisoro, bayibaza niba nta kuntu bakoroherezwa inganda zabo zikabasha gutera imbere.

Depite Mporanyi Théobald yagize ati “Hari ikibazo kiza ku bacuruzi bato n’abatangiza amakoperative. Usanga umuntu atangira ubucuruzi avuga ati ibyo aribyo byose mu rwego rwo kugira ngo abantu bateze ubucuruzi imbere ni uguhanga umurimo. Umuntu agiye muri BDF cyangwa Sacco bamuhaye ibihumbi 500 Frw, bishyize hamwe bakoze amezi abiri imisoro ikaza ikaba irayisubije ugasanga ari imbogamizi.”

Yunzemo ati “Bajyaga badusaba ngo niba bishoboka, Minicom n’ikigo cy’imisoro bakareba uko bakorana icyo kikumvikanwaho. Ikindi, hari ikibazo bahuraga nacyo, wasangaga bano bantu bacuruza utubutike bigeze kubasaba guhabwa nimero z’ubucuruzi (TN Number) bakabashyira mu bacuruzi.Umuntu akibaza, mu bihuza gute? […] ibyo bikajyana na none no mu rwego rw’Umurenge, abantu barashinga akabutike hariya, hari imisoro myinshi, amahoro utamenya aho aturuka.Ay’umutekano, ay’isuku, ay’umurenge.”

Yagaragaje ko abaturage bataka ko bashora nk’ibihumbi 200 Frw bigaherera muri ayo mahoro n’imisoro, asaba ko bashaka uko babikemura abo bacuruzi ntibacibwe intege.

Asubiza ku ngamba zihari, Vincent Munyeshyaka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yabwiye itangazamakuru ko hari kuvugururwa amategeko agendanye n’imisoro.

Ati “Itegeko rigenga imisoro ririmo gusubirwamo kugira ngo barebe uko imisoro imwe yahurizwa hamwe, iyo abantu bavuga ipatante n’indi cyangwa amahoro, icyo ni ikintu kirimo kwigwa kandi ntekereza ko kizazana igisubizo muri uyu mwaka tugiye gutangira.”

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018/19 isaga miliyari 2443,5Frw, igenewe Minicom isaga miliyari 23 Frw, zizibanda ku guteza imbere ubucuruzi n’inganda, cyane cyane ku kubaka ibyanya byahariwe inganda, amasoko y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi.

U Rwanda rusanzwe rufite gahunda zo korohereza abashoramari bagitangira,by’umwihariko umugereka w’itegeko No 06/2015 ryo ku wa 28/032015 rigamije guteza imbere no korohereza ishoramari, riteganya ko umushoramari ugitangira yunganirwa kwishyura umusoro wa 50% ku bikoresho akeneye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) kivuga ko kugeza ubu abashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, imyenda ikorerwa mu Rwanda n’ibijyanye n’ubucukuzi, kwinjiza ibikoresho bifasha muri iryo shoramari bidasoreshwa ndetse ko abakeneye kohereza ibicuruzwa hanze bikomoka ku musaruro w’ibyakorewe mu Rwanda, byagabanyirijwe umusoro uva kuri 30% ugera kuri 15%.

Raporo ya 2017 ya Banki y’Isi igaragaza uburyo

gukora ubucuruzi byoroshye mu bihugu (Doing

Business Report) ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’uwa 41 ku Isi.Ni mu gihe kandi mu myaka 15 ishize, u Rwanda rwakoze amavugurura 52 yerekeye ubucuruzi,akaba ariyo menshi yakozwe muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Chief Editor

  • admin
  • 08/05/2018
  • Hashize 6 years