Abadepite ba Canada batoreye kwaka ubwenegihugu bw’icyubahiro San Suu Kyi utegeka Myanmar kubera jenoside

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abadepite ba Canada ku wa kane batoye bose uko bakabaye basaba ko Aung San Suu Kyi, umutegetsi wa Myanmar, yakwa ubwenegihugu bw’icyubahiro yahawe n’iki gihugu.

Kwemeza iyi ngingo yo kumwaka ubwenegihugu bwa Canada, bijyanye no kuba yarananiwe guhagarika ibyaha bikorerwa abaturage ba nyamucye b’abayisilamu bo mu bwoko b’aba-Rohingya.

Mu mwaka wa 1991, Madamu Suu Kyi yatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro kubera ibikorwa bigamije kugeza demokarasi muri Myanmar – igihugu nanone kizwi nka Burma – icyo gihe cyategekwaga n’igisirikare.

Mu kwezi gushize kwa munani, icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye cyavuze ko abakuru mu gisirikare cya Myanmar bagomba gukorwaho iperereza ku byaha bya “jenoside” ONU ivuga ko yakorewe aba-Rohingya.

Igisirikare cya Myanmar n’ubutegetsi bw’iki gihugu bihakana ibyo birego.

Aba-Rohingya bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga iki gihugu mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Umwanzuro w’abadepite ba Canada ufashwe hashize umunsi umwe minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, avuze ko inteko ishingamategeko iri kwiga niba Madamu Suu Kyi akwiye kugumana icyubahiro cy’ubwenegihugu bwa Canada.

Ariko icyo gihe Bwana Trudeau yongeyeho ko ibyo bitakuraho akaga kugarije aba-Rohingya babarirwa mu bihumbi amagana – ba nyamucye b’abayisilamu babaho nta bwenegihugu mu gihugu cya Myanmar kiganjemo abo mu idini rya Buddha.

Mu mwaka wa 2007, ni bwo Canada yahaye Madamu Suu Kyi ubwenegihugu bw’icyubahiro – aba umwe mu bantu batandatu gusa bari bahawe ubwenegihugu nk’ubwo.

Andrew Leslie, umwe mu badepite batoye uwo mwanzuro wo kwaka Madamu Suu Kyi ubwenegihug bwa Canada, yavuze ko aka kanya ibigiye gukurikiraho bitazwi neza.

Yagize ati:Uwufise ububasha kw’isanamuREUTERS”Ubu leta ni yo mu by’ukuri igiye kwiga akantu ku kandi mu bicyenewe ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa.”

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cyenda, abadepite ba Canada na bwo batoye bose uko bakabaye bemeza ko ibyaha byakorewe aba-Rohingya ari jenoside.

Mu mwaka wa 2015, Madamu Suu Kyi yabaye umujyanama wa leta ya Myanmar – umwanya umugira umutegetsi mukuru wa gisivile w’iki gihugu – nyuma yaho hatangijwe inzira ya demokarasi muri iki gihugu.

Guhera mu mwaka ushize wa 2017, aba-Rohingya bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga iki gihugu kuva igisirikare gitangiye ibikorwa by’urugomo byo kwihimura ku bitero by’umutwe w’intagondwa w’aba-Rohingya.

Madamu Suu Kyi yakomeje kotswa igitutu n’amahanga ngo yamagane ibivugwa ko ari ubwicanyi bukorwa n’abasirikare. Ariko yanze kubikora.

Igisirikare kiracyafite imbaraga nyinshi muri iki gihugu ndetse kigenzura minisiteri eshatu z’ingezi – iy’ubutegetsi bw’igihugu, ijyanye n’umupaka na minisiteri y’ingabo.

Ubwo aheruka kuvugana na BBC mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize wa 2017, Madamu Suu Kyi yagize ati:“Ntekereza ko imvugo y’itsembabwoko irimo gukabya uyikoresheje uvuga ku biri kuba [muri Myanmar].”

JPEG - 64.7 kb
Guhera mu mwaka ushize wa 2017, aba-Rohingya bagera ku bihumbi 700 bamaze guhunga iki gihugu
JPEG - 64 kb
Impunzi z’aba-Rohingya bategereje imfashanyo y’ibiribwa mu nkambi muri Bangladesh
JPEG - 93.3 kb
Abadepite ba Canada batoreye kwaka ubwenegihugu bw’icyubahiro San Suu Kyi utegeka Myanmar

REBA VIDEO

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years