Abacuruzi b’amata bakoze igisa n’imyigaragambyo bigabiza ikusanyirizo batwara amata

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abagemura amata Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu bashinja ubujura abakozi b’iri kusanyirizo bavuga ko bagurisha amata yabo bakababeshya ko yapfuye.

Ku gicamunsi cyo ku wa 11 Ukwakira 2017 nibwo aba bacuruzi b’amata bakoze igisa n’imyigaragambyo bigabiza ikusanyirizo rya KOGAM batwara amata andi barayabogora bavuga ko abakozi b’iri kusanyirizo bashaka kuyagurisha kandi baba bababwiye ko yapfuye.

Nzakamwita Paul, yagize ati “ Abakozi b’iri kusanyirizo ni abanyamanyanga, ejo twazanye amata barayapima batubwira ko yapfuye baratubwira ngo dutahe, uyu munsi bibaye uko na bwo ngo dutahe, ni ikibazo kuko twaje kumenya ko iyo bigeze mu ijoro ayo mata batubwira ko yapfuye baca inyuma bakayigurishiriza.”

Aba bacuruzi b’amata bavuga ko iki kibazo kivutse nyuma y’aho Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi ishyiriyeho itegeko ribuza abacuruzi b’amata kuyambutsa muri Congo.

MINAGRI ngo yategetse ko abacuruzi b’amata bayajyana ku makusanyirizo nyuma akajya gutunganyirizwa mu ruganda rw’amata rwa Mukamira akabona koherezwa hanze.

Bemeza ko iki cyemezo kitaboroheye kuko amata bari basanzwe bagurisha akaba mazima bari kuyageza ku makusanyirizo ibyuma biyapima ngo bigasanga yapfuye.

Umwe mu bashumba yagize ati “ Ejo nazanye litilo 40 barambwira ngo amata yapfuye nyasiga aha, uyu munsi ndagarutse ngo na yo yapfuye, nta kibazo na gito amata yanjye afite, ayo byari kumwe mu kanya maze kuyateka mbona ni mazima, ariko biriya byuma byabo amata biri kwemera ni make cyane amenshi bari kutubwira ko atari mazima”

Yungamo ati “Ubwo mu minsi ibiri mpombye ibihumbi 8, nibareke dukomeze tuyagurishe abadongi nk’uko byari bisanzwe kuko ibi bitaraza nta kibazo iki twigeze tugira, uzi kukubwira ngo amata yawe yapfuye, ntibayagusubize, haba nyuma ukamenya ko bayagurishije, wowe umuryango wawe utunzwe n’ayo mata ukicwa n’inzara?”

Aba bacuruzi bavuga ko kuba babwirwa ko amata ya bo yapfuye nta cyizere babiha kandi ngo biri kubateza ibibazo ku borozi baba babahaye aya mata.

Nsengimana Christophe ati “Reba aya mata bambwira ngo yapfuye nanjye mba nayafashe ku muntu ufite inka nkamwishyura hano bamaze kunyishyura, tekekereza umuntu wifitiye inka ze, azigaburira, ahemba umushumba, azigurira imiti, ni gute ndi bumugere imbere nkamubwira ngo amata yampaye si mazima kandi tumaranye imyaka igera kuri ibiri ngenda nkagurisha naza nkamwishyura, ubwo nyine arahita antakariza icyizere kandi ntiyemera no kujya mu bihombo ni njye ugomba kumwishyura kandi ntagurishije.”

Akomeza gira ati “Ibi bintu biri kwangiza imibereho yacu, aha ni ho umuntu yakuraga ibyo kurya, ni ho umuntu yakuraga udufaranga tw’ishuri, ni ho twakuraga ka mitiweli, amata atunze abantu benshi ariko ubuyobozi budutabare bukemure iki kibazo, sinumva uburyo batubwira ngo amata yacu si mazima twamara kuhava aba bakozi b’ikusanyirizo bakayigurishiriza

Ubuyobozi bw’iri karagiro bwo buvuga ko nta mata y’abacuruzi bafatira, ngo iyo basanze yapfuye barayasubiza ba nyirayo, mu gihe Akarere ka Rubavu kabivuguruza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi rivuga ko amata apfuye agomba gufatirwa, gusa ntibugaragaza niba bayabyarira cyangwa hari ikindi kintu bayakoresha, iki kikaba ari na cyo kibazo aba bacuruzi bafite.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Murenzi Janvier yagize ati “Iyo umuntu atubahirije amabwiriza yo gutwara amata neza bigatuma apfa hari ibyo amategeko ateganya, harimo gufatira ayo mata yatwawe nabi, ubuzima bw’umunyarwanda burahenze cyane, iyo amata atujuje ubuziranenge haba hari ibindi bibazo bishobora kuvuka, iyo amata afatiriwe ubuyobozi buricara bukagena igikwiye gukorwa.”

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/10/2017
  • Hashize 7 years