Ababikira babiri bibye amadorari 500 bayajyana gukina urusimbi

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years

Ababikira babiri bakora kw’ishure rya Katolika i California bemeye ko bibye ibihumbi magana atanu y’amadolari y’Amerika (500$)bayakoresha mu kujya gukina urusimbi i Las Vegas.

Ababikira Mary Kreuper na Lana Chang bibye ayo mafaranga kw’ishuri rya St James rya Katolika mu mujyi wa Torrance, hafi ya Los Angeles, bayajyana mu rusimbi.

Uko ari babiri, bivugwa ko ari basomambike, bakuye ayo mafaranga kuri konte iriho amafaranga y’ishuri ndetse n’imfashanyo.

Abo babikira, baherutse kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru, bicujije kuri icyo cyaha.

Mary Kreuper yari umuyobozi w’iryo shuri imyaka 29, mu gihe Lana Chang yakoze nk’umwarimu imyaka 20. bivugwa ko bibye ayo mafaranga mu gihe kingana n’imyaka 10 bakayakoresha mu ngendo no mu rusimbi.

Mu ntangiriro z’iki cyumwe kuwa mbere, ishuri rya St James rya Katolika ryavuze ko abo babikira “bicujije cyane” ku byo bakoze, yongeraho ko n’aho igipolisi cyabimenyeshejwe nta bihano bazafatirwa

Umuyobozi w’abo babikira bari mu muryango wa St Joseph w’i Carondelet, yanditse itangazo ku rubuga rwawo ati “Abo babikira bemeye ko bitwaye nabi mu gukoresha amafaranga ibyo atari yateguriwe kandi bemeye gufasha mu mu iperereza.”

Yakomeje agira ati“Umuryango wacu utewe impungenge kandi ubabajwe n’ibi bintu, ukaba unasabye n’imbabazi ku kababaro ako ari ko kose wateye imiryango irerera kuri iri shuri.

Mw’ikete yandikiye abakirisu, umukuru w’isengero Michael Meyers yagize ati”Ababikira Mary Margaret na Lana bicujije imbere yanje banansaba kubabwira ko batewe akababaro kanini n’ivyo bakoze bakaba banabasaba ikigongwe no kubavugira igisabisho.”

Arishidiyoseze ya Los Angeles yavuze ko yabonye ko ayo mafaranga yabwe iri mu gikorwa gisanzwe cyo kureba uko amafaranga yakoreshejwe.

Abo babikira bakora ibyo mugushyira amasheke y’amafara y’ishuri hamwe n’ayandi yaba abonetse ku yindi konte idakoreshwa n’iryo shuri.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years