Aba Ofisiye 46 baturutse mu Rwanda no mu bihugu bya Afurika batandukanye bahawe impamyabumenyi

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years

Amasomo bamaze umwaka bakurikiranira mu ishuri rikuru rya gisirikare RDF Command and Staff College, umusirikare uyarangije abafite ubumenyi buhambaye mu kuyobora ingabo mu gihugu cyangwa no mu gihe bari mu butumwa bwo gushaka amahoro.

Umuvugizi w’ingabo zu Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana, avuga ko amwe mu masomo abasirikare bakurikiranira muri RDF Command and Staff College ashobora kubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye ugaragara mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ati “Amwe mu masomo atangirwa ahangaha abagendanya no kuba Afurika yagira ubushobozi ubwayo bwo kwikemurira ibibazo, aba ofisiye rero baba baje guhugurirwa ahangaha. Mu by’ukuri amwe mu masomo bahabwa n’ugushobora kuba bayobora bene ubwo bufatanye yaba mu karere cyangwa no kurenga mu karere.”

Major Jean Paul Mutarambirwa ni we wahize abandi mu masomo yose bakurikiranye, asobanura ko mu mwaka bamaze bungutse ubumenyi burenze ku bwo bari basanganwe kuburyo bagiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro Ati “Icyo batwitegaho n’inyongeramusaruro y’ibikorwa ingabo zu Rwanda zari zisanzwe zikora, noneho tugiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro yaba mu Rwanda, gukumira icyahungabanya umutekano wu Rwanda ndetse no gutabara ahandi muri Afurika n’indi migabane ahaba ikibazo kijyanye n’ihungabana ry’umutekano.” Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri uyu muhango, yabwiye abarangije amasomo ko ubumenyi bungutse ari ingirakamaro, kuko buzabafasha mu kuyobora abasirikare cyangwa guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye. Ati “Ndabasaba kugenda mu karenza uburyo ibintu byari bisanzwe bikorwamo noneho mugakora ibyangombwa kandi bikenewe kugirango bigeze Africa kurundi rwego.”

Ni kunshuro ya kane abasirikare bakuru barangiza amasomo muri RDF Command and Staff College. 14 mu basirikare barangije baturuka mu bihugu bya Burundi, Kenya, Tanzania, Sudan Y’epfo, Zambia na Malawi naho abandi 32 nabo mu ngabo zu Rwanda.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years